Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’Amerika ucyuye igihe
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame , yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Hendrick Vrooman urimo gusoza inshingano zo guhagararira inyungu z’igihu cye nyuma y’imyaka ikabakaba itanu yari azimazemo.
Perezida Kagame yakiriye Amb Vrooman nyuma y’aho mu byumweru bibiri bishize yari yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, baganira ku butwererane, ubufatanye mu by’ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’umutekano.
Amb. Vrooman yakoze inshingano zo guhagararira inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda guhera taliki 30 Ukwakira 2017 ubwo yahabwaga inshingano n’uwari Perezida w’icyo Gihugu Donald J. Trump.
Igihe yamaze mu Rwanda, yakunzwe na benshi cyane ko ari mu badipolomate bashyize imbaraga nyinshi mu kwiga no kwimenyereza umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Uyu mugabo usanzwe azi kuvuga neza indimi eshatu ari zo Icyongereza, Igifaransa n’Icyarabu, mu myaka igera kuri itanu amaze mu Rwanda yongeyeho n’ururimi gakondo rw’Abanyarwanda.
Vrooman yarahijwe nka ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ku italiki 26 Werurwe 2018, nyuma yo kwemezwa na Sena taliki ya 15 Gashyantare muri uwo mwaka.
Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, yari asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.
Mu gihe yamaze ari mu Rwanda umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe warushijeho gutera imbere mu nzego zose, uhereye ku butwererane bwa dipolomasi, ubukungu, ishoramari, umuco n’izindi nzego.
Taliki ya 27 Nyakanga 2021, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yahinduriye inshingano uyu mugabo wari umaze kubainshuyi y’akadasohoka y’Abanyarwanda, amwimurira guhagararira inyungu z’Igihugu cye muri Mozambique.
Mu butumwa Amb. Vrooman adahwema gutanga ni uko iteka azahoza u Rwanda n’Abauarwanda ku mutima…
Peter Vrooman ni umwe mu bakozi bafite uburambe mu mirimo ya Leta muri USA kuko yatangiye kuhakora mu mwaka wa 1991. Yabaye imyaka myinshi muri Afurika aho yakoze muri Ambasade ya USA muri Ethiopia no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.
Yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya USA kuva mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti, Iraq na Lebanon
Yanabaye Umuvugizi w’Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 kugeza Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.
Peter Hendrick Vrooman wavukiye i Canton muri New York mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.