Perezida Kagame yaje ku rutonde rw ’abanyacyubahiro bahize abandi mu guharanira amahoro ku Isi yose

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 8 months
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaje ku rutonde rw’Abanyafurika n’abanyacyubahiro bahize abandi mu guharanira amahoro mu bihugu batuyemo, mu Karere ndetse no ku Isi yose. 

Kuri urwo rutonde hagaragaraho abanyepolitiki, abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere, abikorera, abakora n’abakoze mu nzego z’ubutabera, abahanzi, abakinnyi n’abandi bose bakoresheje ukumenyekana kwabo mu kwimakaza amahoro ku mugabane w’Afurika no ku Isi yose.

Abatoranywa bagaragara mu byiciro bitanu ari byo abanyepolitiki, impirimbanyi mu guharanira amahoro n’ubutabera, abitangira gukora ubutabazi, abahanzi bakoresha inganzo mu kwimakaza amahoro, abenjenyeri bitangira kubakira abadafite aho baba, abakora mu Nzego z’ubuhinzi, ikoranabuhanga, itangazamakuru n’imari bimakaza amahoro n’ubworoherane.

Mu mpamvu zatumye  Perezida Kagame ashyirwa mu banyamahoro b’umwaka nk’uko bigaragara ku rubuga 100mostnotable.org, harimo kuba ari we Mukuru w’Igihugu muri Afurika wayoboye igihugu cyasenywe n’amacakubiri kikongera kwiyubaka gihereye ku busa.

Urwo rubuga rwasubiye mu mateka ya Perezida Kagame rumugaragaza nk’intwari yaharaniye amahoro mu gihugu byasaga nk’aho bidashoboka ko cyakongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage b’u Rwanda n’abanyamahanga benshi bamushimira ko yayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse agaharanira ko Abanyarwanda bose babona uburenganzira bungana ku Gihugu, none ubu hashize imyaka irenga 30 Igihugu kirangwamo amahoro n’umutekano.

Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iranganjwe imbere na Perezida Kagame, ni yo yabaye umusemburo w’impinduka aho Abanyarwanda bari baratandukanyijwe n’amacakubiri ashingiye ku moko bongeye kubana mu mahoro kubera gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’ubutabera bwatanzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse guharanira amahoro mu Rwanda, Perezida Kagame yanagaragaje itandukaniro mu buryo ahangana n’ibibazo byo mu Karere, ndetse n’ibirebana na Politiki mpuzamahanga, kuko mu bushotoranyi bukorwa n’abaturanyi ahitamo amahoro aho kubona intambara nk’igisubizo.

Perezida Kagame anavugwaho kuba Umuyobozi iteka aharanira ubusugire bw’u Rwanda no gushaka ibisubizo bidashingiye ku gushoza intambara mu bibazo usanga n’Umuryango Mpuzamahanga ubogamiye ku ruhande rudakwiriye.

Uretse mu gihugu, Perezida Kagame ntajya azuyaza mu gushyigikira ibindi bihugu bifite ibibazo by’umutekano haba muri Afurika no ku Isi yose.

U Rwanda ruri mu bihugu byohereza ingabo nyinshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi, ndetse runatabara ibindi bihugu binyuze mu bufatanye, nka Mozambique na Repubulika ya Santarafurika.

Perezida Kagame kandi yagaragaje umwihariko ku Isi, afata icyemezo cyo guha ikaze abimukira, impunzi n’abasaba ubuhungiro baturuka mu mpande enye  z’Isi, bakabaho mu mahoro n’umutekano mu rw’Imisozi 1000.

Ari no ku ruhembe rw’imbere mu rugamba rwo guharanira ukwihuza kw’Afurika, aho Abanyafurika basabwa kubana mu mahoro; ashimangira ko Afurika ishobora kugera ku mahoro arambye ari na ko itera imbere.

Mu bandi banyepolitiki bashyizwe kuri urwo rutonde harimo Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan wabaye Perezida wa Nigeria, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, Prof Yemi Obasanjo wabaye Visi Perezida wa Nigeria n’abandi.

Ku rutonde habonekamo abahanzi nka David Adedeji Adeleke Oon wamamaye nka Davido, Pasiteri Chris Oyakhilome akaba rurangiranwa mu ivugabutumwa risakaza amahoro, Musenyeri Mathew Hassan Kukah n’abandi.

Hazaho kandi Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba nk’impirimbanyi y’amahoro ku mugabane w’Afurika, rurangiranwa mu mupira w’amaguru Sadio Mane, umuhanzi Akon, rwiyemezamirimo mu myidagaduro Tunde Ednut, Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere  Akinwumi Adesina n’abandi benshi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 8 months