Perezida Kagame yahishuye uburyo Museveni yamubwiye ko atazi Rujugiro

  • admin
  • 09/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yagarutse ku buryo yagaragarije perezida Museveni uburyo imikoranire ya Uganda na Rujugiro itera inkunga y’amafaranga RNC bibangamiye u Rwanda, akabanza kumubwira ko uwo mugabo atanamuzi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye abayobozi batandukanye bitabiriye umwiherero mu kigo cya gisirikare i Gabiro,aho yagarutse ku mikoranire ya Uganda na Rujugiro ariko Museveni akamurahira ahica ko atamuzi.

Yagize ati “Namubwiye (Perezida Museveni), ko Rujugiro afite business muri Uganda, kandi mu byo akora byose, atanga amafaranga yo kuturwanya. Umunsi umwe yarambwiye ngo ntabwo amuzi … mbanza kumwereka ko amuzi”.

Yarambwiye ngo ikibazo namwe Abanyarwanda mukeneye kumenya gutandukanya politiki na business. Maze ndamushimira ndagenda.”

Perezida Kagame yerekanye uburyo hari ubwo politiki na business bidatandukanywa.

Agira ati “Niba umunti ari guha amafaranga umutwe ngo uze guhungabanya umutekano mu gihugu, ndakeka iyo atari business isanzwe. Naramubwiye nti ibi ndabikurekeye ubikemure uko ubyumva, kuko birabera mu gihugu cyawe.”

Perezida Kagame avuga kandi ko yabajije Perezida Museveni ikibazo yaba afite ku Rwanda maze akagikemura ariko ntiyagira icyo amusubiza.

Ati” Niba hari iikintu urega u Rwanda ndasubira mu Rwanda maze ngikemure. Niba ntanakizi ndasubira murugo mbaze, ariko ntanakimwe yambwiye. Naramubwiye nti njye naguhaye ibi bintu byose… bimwe umbwira ko utabizi, ibindi ukampa ibisobanuro.ndamubwira nti ndabikurekeye ngo ubikemure. Twebwe dukeneye gushyira imbaraga ku byo tugomba kuzishyiramo, aribyo iterambere, kurinda abaturage bacu n’ibindi nk’ibyo.”

Perezida Kagame yashoje yibutsa ko umuntu ashobora gutoteza Abanyarwanda, akaba yanabakorera iyicarubozo ariko ko hari ibisashoboka.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe, aho ariho hose, ushobora kumfukamisha. Kuko gupfukama ni amahitamo. Kuri njye ntabwo bishoboka. Ndakeka ko ku gihugu cyacu bidakwiye.”

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/03/2019
  • Hashize 5 years