Perezida Kagame yahinduye izina ry’ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda
- 18/07/2018
- Hashize 6 years
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu miterere y’igisirikare, Urwego rwari ruzwi nka J2 rusimbuzwa urundi rushya rwahawe kuyoborwa na Col. Andrew Nyamvumba nyuma yo kuzamurwa mu ntera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Nyakanga, rigaragaza ko Ishami ryari rishinzwe iperereza mu gisirikare (J2 Department) ryahinduriwe izina n’imikorere rikitwa Ishami rishinzwe Iperereza mu Ngabo (Defence Intelligence Department).
Lt. Col. Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa umuyobozi w’uru rwego rushya rushinzwe iperereza mu ngabo, CDI [Chief of Defence Intelligence].
Defence Intelligence Department yasimbuye J2 izagira imikorere mishya itari isanzwe mu ngabo ku buryo izakora bijyanye n’igihe inagire n’amashami ayishamikiye.
Kuva muri Gashyantare 2017, Col. Nyamvumba yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iteganyabikorwa, Head Strategy and Policy.
Source:Mod.gov.rw
MUHABURA.RW