Perezida Kagame yahinduriye imyanya bamwe mu bayobozi bakuru ba Gisirikare

  • admin
  • 22/03/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame wa Repuburika y’u Rwanda akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga mu ngabo z’u Rwanda RDF, kuri uyu wa kabiri yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo aho Brig Gen Nzabamwita Joseph yagizwe Umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza (NISS) hano mu Rwanda.

Uyu mwanya Brig Ben Nzabamwita awusimbuyeho Lt Gen Karenzi Karake wagizwe umujyanama mukuru wa Perezida wa Repuburika mu bya gisirikare n’Umutekano, aha kandi Lt Col Karuretwa Patrick yagizwe Umunyamabanga wihariye wa Perezida Kagame.

Twabibutsa ko Brig Gen Nzabamwita Joseph yari amaze iminsi ari umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda.

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/03/2016
  • Hashize 8 years