Perezida Kagame yahaye umukoro umuvunyi mukuru mushya amwizeza ubufatanye

  • admin
  • 02/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yibukije Umuvunyi Mukuru mushya Nirere Madeleine,ko inshingano arahiriye zishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’izindi nzego bityo akwiye guharanira ko habaho kuzuzanya aho kuvuguruzanya.

Ni indahiro umukuru w’igihugu yakiriye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ukuboza 2020.

Perezida Kagame yavuze ko izo nshingano atari nshya kuri we, cyane ko yari amaze igihe kirekire ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, aho usanga akarengane na ruswa ari bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza n’iterambere ry’Igihugu.

Akomeze agira ati: “Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa ku buryo bukwiye.Muri urwo rugamba izo nzego ziruzuzanya, zigafatanya iyo mirimo yose, nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze; icyo bishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya.”

Yakomeje ashimangira ko Urwego rw’Umuvunyi rukorana n’inzego z’ubutabera n’iz’ibanze, aho usanga rugomba gukorana neza n’inzego hafi ya zose mu Gihugu, bityo nta rwego na rumwe rukwiye guteshuka ku mirimo rushinzwe, ngo ruhitemo gukora imirimo y’izindi nzego ku mpamvu iyo ari yo yose.

Ati:“Nta n’urukwiriye kwinjira mu nshingano z’urundi… Iteka hakwiriye gushakwa kumvikana.Urwego rw’Umuvunyi rugomba gukorana ku buryo bwa hafi n’izindi nzego cyane cyane izo mu butabera, n’iz’ibanze. Aho ruswa yagaragaye n’aho akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe na bo icyo gihe tuba tubatezeho ko bihurira ku gukemura ibyo bibazo.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko by’umwihariko Urwego rw’Umuvunyi rwitezweho kongera imbaraga mu kwigisha Abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera, ndetse n’izindi nzego bashobora kwiyambaza.

“[..] Uko kwigisha gutangirira mu ndangagaciro nk’Abanyarwanda, kukanashingira ku mategeko. Ugereranyije n’ahandi henshi ku Isi, ntabwo Igihugu cyacu gihagaze nabi ariko ntidukwiye kwirara ngo twibwire ko ibintu byose bimeze neza, ahubwo twahera ku byiza nyine biriho tugakumira ibibi kugira ngo bitaba cyangwa se kubirwanya aho byagaragaye.

Perezida Kagame yishimiye kwakira indahiro y’Umuvunyi Mukuru Nirere, wemeye inshingano zo kuyobora afatanyije n’abandi Banyarwanda urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu mu Rwanda.

Yibukije Umuvunyi Mukuru ko atangiye inshingano mu gihe imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi irimo kuvugururwa, amwizeza ko bitazamugora cyane kuko afite ubunararibonye n’ubumenyi bwiyongeraho ko n’izindi nzego ziteguye gufatanya na we uhereye ku Mukuru w’Igihugu.

Nirere Madeleine yarahiriye kuba Umuvunyi Mukuru nyuma y’aho yashyizwe muri uwo mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020.

Nirere Madeleine yari amaze imyaka umunani ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba yari aherutse gusoza manda ebyiri z’imyaka ine, ine kuri uwo mwanya tariki ya 08 Gicurasi 2020. Ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru, yasimbuye Murekezi Anastase na we wari umaze imyaka itatu (2017 – 2020).

Umivunyi mukuru mushya Nirere Madeleine yarahiriye uyu mwanya
Perezida Kagame yishimiye kwakira indahiro y’umuvunyi mukuru mushya amwizeza kuzamuba hafi n’inzindi nzego z’ubuyobozi
  • admin
  • 02/12/2020
  • Hashize 3 years