Perezida Kagame yagize icyo avuga ku ibaruwa aheruka kwandikirwa na Museveni

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku migambi Uganda ifite yo guhungabanya u Rwanda, asobanura ko ari ibintu bifite gihamya ku buryo hari n’umutangabuhamya waturutse muri Iran wavuze uburyo yari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni mu kiganiro kirekire yagiranye na Jeune Afrique ku wa 23 Werurwe ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru François Soudan aho yavuze ko Perezida Museveni adahakana uruhare rwe muri ibi bikorwa ashingiye ku kuba mu ibaruwa yamwandikiye ku wa 10 Werurwe ikamugeraho yamaze gusakara mu itangazamakuru yemeye ko yahuye n’abantu bo muri RNC.

Abajijwe niba abayobozi ba Uganda bahakana kuba bazi ishingiro ry’ibyo u Rwanda rubashinja.

Yagize ati “Batari Perezida Yoweli Museveni, kuko mu ibaruwa yanyandikiye ku wa 10 Werurwe akayishyira ku karubanda mbere y’uko ingeraho, yemeye ko ‘bitunguranye’ yakiriye umuyobozi w’umutwe witwa RNC.”

“Ukuri ni uko Kampala ariho hantu hahurira hakanahurizwa umugambi hagati y’iyi mitwe yose mibi, yaba ari abajenosideri, abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa cyangwa abo mu ihuriro rya Paul Rusesabagina.”

“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”

Umunyamakuru yibukije Perezida Kagame ko we na Museveni bamaze imyaka irenga 40 baziranye ndetse ko [Kagame] yamufashije kugera ku butegetsi; amubaza uko byagenze kugira ngo umubano wari uhari mbere ucyendere.

Perezida Kagame yasubije ko atazi imvano y’ikibazo ndetse ko nawe ubwe ajya abyibaza akabura igisubizo.

Ati “Hari nubwo nigeze kumubaza aho ikibazo kiri, mu by’ukuri, nta kintu gihamye gihari usibye ahari ibyiyumviro bifutamye. ”

Perezida Kagame yabajijwe niba bidashoboka ko Museveni yaba atarakira kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsindiye ize i Kisangani mu myaka 20 ishize.

Mu gusubiza yagize ati “ Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri, ahari ushobora kuba ufite ukuri. Ariko nta gushidikanya hari ibindi bisobanuro. Ubushake bwo gushaka kugenzura u Rwanda, kuducisha bugufi? Birashoka.

Imirwano y’i Kisangani yamaze iminsi itandatu ku wa 05 kugera ku wa 10 Kamena 2000, Ingabo z’u Rwanda zitsinda iza Uganda ndetse bivugwa ko hapfuye abasirikare ba Uganda bagera ku bihumbi bibiri, ni ukuvuga nibura batayo eshatu.

Perezida Kagame yavuze ko yubaha Museveni nka Perezida wa Uganda ariko ‘ntabwo ari Perezida w’u Rwanda nta nubwo azabawe. Bigomba gukemuka. Ntabwo dukunda abantu baduha amabwiriza, aho yaba aturutse hose, ibyo ubizi neza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Mu ngano, u Rwanda ni igihugu gito, ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini.

Perezida Kagame yavuze ko nta muhuza ukenewe kugira ngo ibibazo by’u Rwanda na Uganda bikemuke ahubwo ko byose bishingiye kuri Museveni.

Ati “Izingiro ry’ikibazo riri muri Uganda, riri mu biganza bya Museveni.”

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years