Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Gihugu cya Mauritania [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ukubutse muri Senegal yagiriye uruzinduko mu Gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho yakiriwe na Perezida w’icyo Gihugu Mohamed Ould Cheikh Mohamed Ahmed Ould Ghazouani (Ould Ghazouani).

Nyuma yo kwakirwa na mugenzi we, abo bakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwushimangira kurushaho.

Perezida Kagame yasuye Mauritania nyuma yo kuva muri Senegal, aho yari yitabiriye umuhango wo gutaha Sitade yitiriwe Abdoulaye Wade, aho yari kumwe na Perezida wa Senegal  Macky Sall na Recip Erdogan wa Turukiya, Adama Barrow wa Gambia na George Weah wa Liberia.

U Rwanda na Mauritania ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye by’umwihariko ukaba ujyanye n’ubuhahirane, ariko byombi bikaba bitarashinga z’Ambasade ku mpande zombi.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Mauritania byageze ku gaciro k’ibihumbi 6.46 by’amadolari y’Amerika (angana na miliyoni zikabakaba 7 z’amafaranga y’u Rwanda) nk’uko bishimangirwa n’imibare yakusanyijwe n’urubuga Comtrade rw’Umuryango w’Abibumbye.

Iki gihugu cy’Abayisilamu giherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Afurika aho gikora ku Nyanja y’Atalantika ndetse kiri ku mwanya wa 11 mu bihugu bigari muri Afurika, aho 90% by’ubutaka bwacyo buherereye mu Butayu bwa Sahara.

Umubare munini w’abaturage bacyo bangana na miliyoni 4.3 baba mu gace k’amajyepfo y’Igihugu aho usanga kimwe cya gatatu cyabo bibera mu Murwa Mukuru Nouakchott ari na wo mujyi munini, ukaba uherereye ku nkengero y’Inyanja ya Atalantika.

Izina ry’icyo gihugu rikomoka ku Bwami bwa Mauretania bw’abaturage bitwaga Berbers, bwari buherereye mu bihugu by’iki gihe bya Morocco n’Algeria. Abo baturage binjiye ku butaka bwa Mauritania mu kinyejana cya gatatu nyuma ya Yesu.

Abarabu baje kwigarurira icyo gihugu mu kinyejana cya munani, bahazana idini ya Islam, umuco wabo ndetse n’ururimi rw’Icyarabu. Mu kinyejana cya 8, Mauritania yakolonijwe n’u Bufaransa nka kimwe mu bice by’Afurika y’Iburengerazuba, iza kubona ubwigenge mu 1960 nyuma y’aho yibasirwa na kudeta z’urudaca ndetse n’ibihe by’imiyoborere ikakaye ya gisirikare.

Kudeta iheruka kuba mu myaka ya vuba ni iyabaye mu mwaka wa 2008 yari iyobowe na Gen. Mohamed Ould Abdel Aziz waje no gutsinda amatora mu 2009 no mu 2014. Nyuma yaje gusimburwa na Mohamed Ould Ghazouani watsinze amatora yo mu 2019, ari na yo yabaye aya mbere yakozwe mu mucyo no mu mutuzo kuva igihugu cyabona ubwigenge.

Mauritania ni kimwe mu bihugu bigize igice cy’Isi y’Abarabu mu buryo bw’umuco na Politiki, kikaba kiri mu ihuriro ry’Ibihugu by’Abarabu ndetse kikanakoresha Icyarabu nk’ururimi rumwe rukumbi rwemewe n’Itegeko Nshinga.

Bitewe n’igihe iki gihugu cyamaze gikolonijwe n’u Bufaransa usanga urwo rurimi rwa gikoloni ruvugwa cyane kandi rukanakora nk’ururimi ruhuza icyo Gihugu n’amahanga. Idini ya mbere yemewe ni Islam cyane ko umubare munini w’abaturage baho ari Abayisilamu.

Nubwo iki gihugu gifite umutungo kamere mwinshi, harimo ibyuma ndetse na Peteroli, iki gihugu kiri mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ubukungu bwacyo bukaba bushingiye ahanini ku buhinzi, ubworozi ndetse n’uburobyi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/02/2022
  • Hashize 2 years