Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Ikipe y’Igihugu [REBA AMAFOTO 20 ]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repuubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021, yagiranye ikiganiro n’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020 aho yabahaye impanuro abasaba kugira ngo bazitware neza mu gihe kizaza.

Muri izo mpanuro, Perezida Kagame yasabye abo bakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda guhora iteka barangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.

Yavuze ko kygeza ubu u Rwanda rufite ikipe itameze nabi ukurikije uko rwitwaye mu mukino wa CHAN 2020, mu marushanwa nk’ariya, bitabiriye harimo abatarabonye kwitoza bihagije n’ibindi bibazo ariko noneho umusaruro ukaba kuriya.

Ati: “Icyagaragaye ni ukuvuga ngo dufite ikipe itameze nabi. Kuvuga ko itameze nabi rero ni ukuvuga ngo dushobora gukora ibikorwa biyizamura noneho bikanayigeza no ku rundi rwego, igihe buri wese ari muri ya nshingano ye ayumva ariko yumva ko afite n’indi nshingano nini yo kugira ngo ikipe ikine nk’ikipe itere imbere.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2021
  • Hashize 3 years