Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa USAID [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 16/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, yakiriye mu biro bye, Mark Green, Umuyobozi w’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID)

Uwo muyobozi ari mu Rwanda muri gahunda y’ingendo agirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya na Mozambike.

Leta zunze ubumwe za Amerika, zibinyujije muri USAID, zisanzwe zitera inkunga u Rwanda cyane cyane mu byerekeranye n’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ubuzima n’uburezi. Nko muri uyu mwaka icyo kigega cyatanze miliyoni 71 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 65 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu rwego rw’ubuzima, ikigega USAID cyahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 32 z’Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 29 z’Amafaranga y’u Rwanda), agamije kunoza itangwa rya serivisi nziza z’ubuzima, cyane cyane mu kwirinda no kuvura Virusi itera SIDA na Malaria.

USAID itera inkunga n’indi mishinga nka ‘Turengere Abana’ na ‘Gimbuka’ iyo mishinga ikaba yita ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida Kagame na Mark Green baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na USAID ndetse n’imikoranire mishya ya USAID n’ibihugu bakorana hagamijwe kongera umusaruro uganisha ku kubifasha kuva ku mfashanyo z’amahanga, intego iri mu zo u Rwanda rwiyemeje, muri gahunda yarwo yo kwigira.



Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 16/06/2019
  • Hashize 5 years