Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 4 months
Image

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, byibanze ku gukomeza kwagura umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu witabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika, 2024 Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC), iri kubera i Beijing, yakiriwe na Xi Jinping w’u Bushinwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Nzeri 2024.Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije ku rukuta rwabyo rwa X, byanditse ko Perezida Kagame na Perezida Xi baganiriye ku ngingo zitandukanye zitsa by’umwihariko ku kurushaho kwagura umubano umaze imyaka isaga 5o ushize imizi.

Umuhuro w’aba bakuru b’ibihugu wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye babaherekeje ku ruhande rw’u Rwanda n’u Bushinwa, waganiriwemo imikoranire isanzwe ihuriweho mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, ibikorwaremezo no guteza imbere ikoranabuhanga.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Abakuru b’ibihugu banaganiriye ku musanzu uhuriweho ku bibazo bireba imiyoborere ku rwego rw’Isi, byubakiye ku busugire, kwigira ndetse n’indangagaciro za buri wese.’’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Bushinwa, Hua Chunying, na we abinyujije kuri X, yatangaje ko guhura kwa Perezida Kagame na Perezida Xi Jinping ari gihamya ku kurushaho gushimangira umubano uhuriweho.

Yagize ati “Inama ya FOCAC2024 yatanze amahirwe yihariye yo kurushaho gushimangira ubucuti n’umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda.”

Yagaragaje ko u Bushinwa n’u Rwanda bishyira imbere inyungu z’abaturage mu miyoborere yabyo.

Mu kiganiro yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere Abashinwa bashyizeho mu 1949 yabafashije guhangana n’ubukene n’inzara no kugeza Igihugu ku bukungu buhamye.

Ati “Imiyoborere myiza yashyizweho nta gushidikanya ko yabaye izingiro ry’iyi ntambwe itagereranywa yatewe.”

Umubano wa Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53 ushinze imizi ndetse watanze umusaruro ufatika, ufitiye inyungu abaturage b’impande zombi.

Mu myaka 20, ni ukuvuga hagati ya 2003 na 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ yinjiye mu Rwanda, itanga akazi ku bantu 29.902.

Mu mwaka wa 2022, imishinga y’Abashinwa 49 ya miliyoni 182$ yinjiye mu Rwanda mu gihe rwo rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102$.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 4 months