Perezida Kagame yageze muri Mauritania yakirwa na mugenzi we Mohamed Ould Abdel Aziz

  • admin
  • 30/06/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Paul Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yageze muri Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania yakirwa na Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz, aho azayobora Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU.

Iyi Nama iri kubera i Nouakchott ifite insanganyamatsiko igira iti “Gutsinda Urugamba rwo Kurwanya Ruswa: Inzira Irambye Iganisha ku Mpinduka muri Afurika,” yatangiye ku wa 25 Kamena ikazarangira ku wa 2 Nyakanga 2018.

Inama ya 31 Isanzwe ya AU yabanjirijwe n’Inama ya 36 Isanzwe y’Abahagarariye Ibihugu byabo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (tariki 25 – 26 Kamena), ndetse n’Inama ya 33 Isanzwe y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize uyu Muryango (tariki 28 – 29 Kamena).

Biteganyijwe ko Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize AU izatangira tariki 1 – 2 Nyakanga 2018.

Perezida Kagame unayobora Akanama Gashinzwe Amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azageza kuri bagenzi be uko ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura rihagaze.

Bimwe mu byagezweho kubera aya mavugurura harimo amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe ku Mugabane wa Afurika yashyiriweho umukono i Kigali, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika n’impinduka mu itegurwa ry’ingengo y’imari.

Gahunda yo gutanga 0.2% by’imisoro ku bihugu bigize uyu Muryango kugira ngo biwutere inkunga, nayo iri gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu bigera ku cya kabiri cy’ibiwugize.

Muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu cyatanze impapuro zemeza ko kizashyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe, ndetse ruba urwa mbere mu kwiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu.

Kugeza ubu, Kenya, Ghana, Niger, Mali na Swaziland byamaze gutanga impapuro byiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe.

Mbere yo kuyobora iyi Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame azaramutsa mugenzi we Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, ndetse anitabire isangira ryateguriwe abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi Nama.



Muhabura.rw

  • admin
  • 30/06/2018
  • Hashize 6 years