Perezida Kagame yageze muri Kenya yakirwa na mugenzi we Kenyatta [REBA AMAFOTO]
- 18/09/2019
- Hashize 5 years
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Uhuru Kenyatta wa Kenya mu biro bye bagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibiro by’abakuru b’ibihugu byombi ari Village Urugwiro mu Rwanda ndetse na State House bya Kenya byatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro, ariko ntabwo hatangajwe ibyavugiwemo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi mu gihe iby’Umukuru w’Igihugu muri Kenya byo byanditse ko “Perezida Uhuru Kenyatta yaganiriye mu muhezo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame”.
Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda ubwo habaga Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro, ahavana icyifuzo cyo kuwutangiza muri Kenya.
Icyo gihe ku wa wa 11 Werurwe 2019, Kenyatta yageze i Kigali, akomereza urugendo rwe i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo ahari hari kubera Umwiherero, ageza ijambo ku bayobozi bari bawitabiriye nyuma anaganira na Perezida Kagame.
- Perezida Kagame yandika mu gitabo cy’abashyitsi basuye Kenya
MUHABURA.RW