Perezida Kagame yageze muri Angola mu biganiro na Tshisekedi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 6 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Luanda muri Angola aho yitabiriye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ndetse na Perezida wa Angola João Lourenço biga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ibiganiro bihanzwe amaso n’Isi yose byitezweho gutanga umwanzuro ku ishusho y’ibibazo by’umutekano muke wongeye kwaduka nyuma y’izahuka ry’umutwe wa M23, ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyarurugu (Nord Kivu) witwaje guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Mbere yo gukora uruzinduko, Perezida wa RDC Tshisekedi yabwiye Ikinyamakuru The Financial Times ko icyo ategereje ari ukumva u Rwanda rwemera ko rutera inkunga inyeshyamba za M23, bitaba ibyo ibigugu byombi bikaba byerekeza mu nzira y’intambara.

Yavuze ko Ingabo za FARDC atari abanyantege nke nk’uko benshi babivuga, kuko biteguye kurwanirira igihugu cyabo igihe cyose u Rwanda rutemera ko rutera inkunga M23 ku mugaragaro, yemeza ko ari rwo rutera RDC rwihishe inyuma ya M23.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangarije RBA ku wa Mbere taliki ya 4 Nyakanga ko kuvuga gukururira u Rwanda muri ibyo bibazo bikorwa gusa iyo FARDC itsinzwe n’inyeshyamba za M23 zikomeje kugaragaza ko zitazahwema guharanira uburenganzira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bambuwe kuri gakondo yabo.

Perezida Kagame yavuze ko bigoranye kwirukana Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kuri gakondo yabo, ubohereza mu Gihugu kitabazi na bo batakizi, ari na byo bituma abashoboye bayoboka iy’ishyamba bakigomeka ku buyobozi bubarenganya.

Yavuze ko kuba hari Abanyekongo bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda ntawushobora kubibaza u Rwanda kuko nta ruhare rwagize ngo abaturage b’icyo gihugu babe bafite umuco n’ururimi by’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/07/2022
  • Hashize 2 years