Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu birindwi bikize ku isi [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 25/08/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019 mu nama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi bizwi ku izina ya (G7).

Inama y’uyu mwaka yatangiye ku wa 24 Kanama izasozwa tariki 26 Kanama 2019.

U Rwanda rwiyunze ku bindi bihugu bitari ibinyamuryango bya G7 birimo Australia, Burkina Faso, Chile, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo byatumiwe muri iyi nama.

U Rwanda rwatumiwe muri iyo nama nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mu biza kuganirwaho muri iyi nama harimo n’ibibazo bijyanye n’umutekano w’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika. Haraganirwa kandi ku gushakira amafaranga gahunda zitandukanye zirimo kwihangira imirimo kw’abagore muri Afurika n’ibindi.

Inama ya G7 ibsye ku nshuro ya 45 izibanda ku kurwanya ubusumbane, iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, gushakira amikoro gahunda zo kubungabunga ibidukikije, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

G7 igizwe n’ibihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibindi bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika byayitumiwemo ni Igihugu cya Misiri kiyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Igihugu cya Afurika y’Epfo cyitegura kuyobora uwo muryango, Igihugu cya Senegal kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) n’Igihugu cya Burkina Faso umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel.

Muri iyi nama kandi,Ku gicamunsi Perezida Kagame ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika barimo Macky Sall wa Senegal,Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo,ndetse n’umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe,Moussa Faki Mahamat,bitabiriye ugusangira kwateguwe n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Abdel Fattah al-Sisi.




JPEG - 51 kb
Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye ugusangira kwateguwe n’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe al-Sisi




MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/08/2019
  • Hashize 5 years