Perezida Kagame yageze mu Bubiligi yakirwa neza n’ibihumbi by’abantu batandukanye [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame ari mu Bubiligi aho yitabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’.

Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu (tariki 18-19 Kamena 2019) byitezwe ko Umukuru w’Igihugu atangiramo ikiganiro kigaruka ku nzitizi ziterwa no kutimakaza ihame ry’uburinganire.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangijwe mu 2006 na Louis Michel aho ari urubuga rugari rw’u Burayi mu kwigira hamwe uko uyu muryango watera inkunga ibikorwa by’iterambere mpuzamahanga aho ikusanyirizwamo 0.7% by’inkunga y’Ikigega cy’Iterambere, ODA.

Ni inama itangirwamo ibitekerezo n’ubunararibonye bwagira uruhare mu bufatanye bushya bugamije guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo Isi ifite. Iy’uyu mwaka iraza kuba irebera hamwe uko ihame ry’uburinganire ryakwimakazwa.

Abandi bakuru b’ibihugu bategerejwe muri iyi nama harimo Macky Sall wa Senégal na Jorge Carlos Fonseca wa Cap Vert.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean-Claude Juncker; Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri uyu Muryango, Neven Mimica; Umwamikazi w’u Bwongereza n’abandi bayitegerejwemo.

Ubwo Perezida Kagame aheruka muri iyi nama, yakiriwe n’umubare munini w’abanyarwanda bari bamutegereje ku marembo y’icyumba yabereyemo. N’uyu mwaka nabwo byitezwe ko umubare munini w’abanyarwanda baba mu Bubiligi baza kumuha ikaze.

JPEG - 108.3 kb
Photo by:Karirima A. Ngarambe
JPEG - 381.4 kb
Photo by:Karirima A. Ngarambe
JPEG - 362.3 kb
Photo by:Karirima A. Ngarambe
JPEG - 382.7 kb
Photo by:Karirima A. Ngarambe

MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years