Perezida Kagame yageze i Sochi mu Burusiya mu nama izahuza u Burusiya na Afurika

Perezida Kagame yageze i Sochi mu Burusiya, aho azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, izayoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba kuwa 23-24 Ukwakira 2019, izanitabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Izibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Hari kandi n’ibiganiro bizagaragaza isura yagutse y’ibibazo bijyanye na gahunda mpuzamahanga, birimo ubufatanye mu gushakira ibisubizo inzitizi nshya n’ibibazo bihari n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mutekano n’ituze mu karere.

Hazanemezwa kandi inyandiko ku nzego z’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika.Ni mu gihe kandi u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.

MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe