Perezida Kagame yageze i Brazzaville aho yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu izwi nka IAF

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yageze muri Congo Brazzaville kuri uyu wa Kabiri aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Brazzaville mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2019, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Clément Mouamba.

Inama yitabiriye iteganyijwe hagati ya tariki ya 10-12 Nzeri 2019 iri kuba ku nshuro ya gatanu; ifite insanganyamatsiko yayo igira iti “Gukoresha ubufatanye mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo ku Mugabane wa Afurika”.

Abitabira iyi nama yiswe “Invest in Africa Forum-IAF” bigira hamwe icyakorwa mu iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo nka kimwe mu bikenewe mu cyerekezo cya Afurika.

Mu bice bitandukanye by’uyu mugabane ubukungu burimo gutera imbere kuva mu myaka 20 ishize, ibi ngo byatewe no gutera imbere kw’ibicuruzwa na serivisi ziwutangirwamo.

Nk’umugabane ufite abakiri bato benshi kandi biyongera kuko mu 2030 bazaba bagera kuri miliyari 1.3, birakenewe ko Afurika ihanga imirimo byibuze igera kuri miliyoni imwe buri kwezi mu gukemura iki kibazo.

Abari muri iyi nama barareba uburyo bashyigikira ubukungu bwa Afurika, guhanga imirimo mu bihugu bigize umugabane, kureba ibyakozwe n’ibyagezweho ariko no guharura inzira ijya mbere.

Ni n’amahirwe ku bayitabiriye yo gusangira ibitekerezo n’ubumenyi bafite hagamijwe guteza imbere ishoramari mu bikorera na leta no kureba imbaraga zabo mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo.

Biteganyijwe ko ibiganiro biyitangirwamo bizakora ku nkingi eshanu zirimo iterambere, guhanga udushya n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, imikoranire ya leta n’urwego rw’abikorera n’ishoramari rigamije kubungabunga ikirere, imikorere inoze y’inganda n’ingamba zikwiye mu gukoresha neza urwego rw’ingufu.

IAF yatangijwe mu 2015 nk’uburyo bwagutse bwo guteza imbere ubufatanye n’amahirwe y’ishoramari muri Afurika.

Abikorera na leta bavuye mu Bushinwa, Afurika, ibigo byo mu turere n’ibyo ku ruhando mpuzamahanga, bihurira hamwe buri mwaka ngo banoze gahunda ziba zarashyizweho, bahane ibitekerezo kandi baganire amahirwe y’ubucuruzi ahari hagamijwe guteza imbere umugabane.

Inama ya mbere yabereye Addis Ababa muri Ethiopia muri Kamena 2015, iya kabiri ibera Guangzhou mu Bushinwa muri Nzeri 2016, iya gatatu yabereye i Dakar muri Sénégal muri Nzeri 2017, iya kane ibera i Changsha mu Bushinwa muri Nzeri 2018.

JPEG - 128.5 kb
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo Clément Mouamba



MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years