Perezida Kagame yagaragaje uburemere bw’ikibazo cy’Abakono

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’abavuga rikumvikana basaga 700, bo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro two mu Ntara y’Iburengerazuba, abagaragariza ikibazo cyo gucamo ibice Abanyarwanda n’ingaruka byagira ku gihugu biramutse bidakumiriwe hakiri kare.

 

Perezida Kagame yagaragaje uburemere bw’ikibazo cy’Abakono, ashimangira ko gishobora guteza akaga gakomeye Igihugu, kubera amateka yo kwicamo ibice cyanyuzemo, agatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yagarutse ku gikorwa cyo kwimika umwami w’Abakono cyitabiriwe n’abantu batandukanye harimo n’abayobozi, uburyo yakimenye n’uburyo yatangajwe akanababazwa n’iyo migirire mibi igamije gucamo ibice Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abavuga rikumvikana ko mu minsi ishize, yahamagawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo amubwira ko hari Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda yafunze, kuko bari mu bintu bidasobanutse.

Umwe muri abo basirikare bitabiriye iyimikwa ry’umutware w’Abakono, yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, ariko aza kubeshya agaruka mu gihugu kugira ngo yitabire uwo muhango. Umugaba Mukuru w’Ingabo yabwiye Perezida Kagame ko ibyo bintu abo basirikare bari bagiyemo, ari iby’amoko, ko bifite intera ndende.

Ati “Arambwira ati hari abantu bitwa Abakono bashaka kwimika umutware wabo, nti uwo mu Colonel wagize neza kumufunga, nti ariko mukurikirane mumenye ibirenze ibyo.”

Nyuma yo kumenya ayo makuru Perezida Kagame yatumije inzego zitandukanye, abasaba ko bikurikiranwa, batangira kumubwira amazina y’abantu bitabiriye ibyo birori, asanga harimo na Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ati “Nasanze abenshi ari abo muri FPR, ndabahamagaza nti ni ibiki mwagiyemo? Nti Visi Meya ibi ni ibiki, ansubiza ko bamubwiye ko babitangiye uruhushya, nti ni inde wabitangiye uruhushya?”

Perezida Kagame avuga ko uwahoze ari Visi Meya wa Musanze, Andrew Rucyahana Mpuhwe, ari we wari ukwiriye gusabwa uruhushya kugira ngo ibyo birori bibe, ariko atangazwa no kumva atazi uwatanze uruhushya mu gace ayobora.

Ati “Nti turicara tukaganira tukavuga ubumwe nyuma hakaza abandi bagamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, abantu nk’abo sinabemerera ko babikomeza.”

Yavuze ko u Rwanda rufite bene ayo moko menshi, hagiye hashyirwaho umutware wa buri bwoko ndetse harimo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, Igihugu cyasigara kirangwa n’amacakubiri kandi Atari cyo u Rwanda rwubakiyeho.

Ati “Ikintu cyo kwironda mu moko cyaje gute mu bumwe bw’Abanyarwanda, mu iterambere? Nitwigabanya mu moko, u Rwanda ruzasigara ari urwa nde? Igikurikiraho, muraza kurwana, murabirwaniramo, murarwanira mu busa, mutware ubusa, hasigare ubusa, ni mwe nkomere za mbere.”

Andi makuru Perezida Kagame yamenye ni uko uwimitswe nk’umutware w’Abakono, ari we wari ufite amasoko yose ya Leta.

  • Ati “

    Uwo mwagiraga umuyobozi w’umuryango, baje kumbwira ko ari we ufite amasoko yose. Uwo ni we ubona amasoko ya Leta kandi bimaze igihe, amafaranga ni yo yamugize umwami ntabwo ari ikindi.”

Mu mpanuro Perezida Kagame yahaye abavuga rikumvikana, yababwiye ko bari bakwiye kwigira ku mateka y’Igihugu, ababwira ko nutayazi mu buryo bumwe hari ubundi ayazimo.

Ati “Amateka y’Igihugu cyacu murayazi, ibyo mutumvise mu magambo bishobora kuba byarabagezeho mu miryango. Hari uwapfushije umuntu cyangwa ufite umuntu mu muryango wishe, no kugira uwo muntu wishe erega ni amakuba.”

Yagarutse ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, abaza uburyo uyu munsi hagira umuntu ushaka kubusenya.

Perezida Paul Kagame yibukije aba bavuga rikumvikana, ko nyuma y’imyaka igera kuri 30 Igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta muntu ukwiriye gukinisha gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Nibiba ngombwa n’imbaraga zakoreshwa no mu bakibikinisha mu mutwe, mumenye ngo murakinira ku makara ari bubotse, ntabwo bishoboka, ibintu byo kwironda, ntabwo bishoboka.”

Mu isesengura ryakozwe ryagaragaje n’ibindi bikorwa by’ivangura biba mu Ntara y’Amajyaruguru birimo gushinga ibimina, amashyirahamwe, bishingiye ku nkomoko y’abayagize.

Ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, Mukamana Gaudence, wavuze ko mu murenge ayobora, harimo ibimina byarushije imbaraga ubuyobozi.

Ati “Hagiye hagaragara ibimina by’Abagarura, by’Abakonya n’utundi dutsiko. Mfite ipfunwe kuko mu murenge nyobora harimo udutsiko 20. Bashyizeho amategeko ku buryo bagera igihe badufatana ibyemezo.”

Mukamana yavuze ko hari n’abantu bakigaraga mu dutsiko dushingiye kuri ayo moko, aho abitwa Abadogo n’Abateme, anagaragaza ko mu Karere ka Burera bahana imbibi, harimo n’ikibazo cy’Abakiga n’Abarera, bigatuma ayo moko yabo ahora ahanganye.

Perezida Kagame yijeje uyu muyobozi w’Umurenge wa Kimonyi ko bigomba guhagarara vuba.

Ati “Nibidahagarara vuba na bwangu, baraza kugira ibyago, kuko ikimina gishingiye ku kurobanura abantu bamwe ku bandi, nta mwanya gifite muri twe.”

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye

Muri iyi nama Perezida Kagame yashimiye abikorera uburyo bakomeje guteza imbere aka karere, abasaba ko bakomeza kubaka ibikorwa by’iterambere ariko bakita cyane ku byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Undi wagaragaje ibikorwa bimwe bihembera amacakubiri mu Banyarwanda, ni Rucagu Boniface wavuze ko mu misango y’ubukwe hakigaragara imvugo zihembera amacakubiri.

Ati “Hari aho mperutse gutaha ubukwe numva umukwe mukuru arabaza niba iyo nka yatanzwe atari iyo muri Gahunda ya Girianka, cyangwa se niba uwo uyitanze asanzwe ari umutunzi, nuko ndamwegera mubwira ko iyo mvugo idakwiye”.

Iyi nama wabaye umwanya mwiza ku bandi bayobozi ndetse n’abavuga rikumvikana, wo gusaba imbabazi ku makaosa bagiye bagaragaramo yo kudashyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda, bizeza Perezida Kagame ko bagiye kubikosora, ndetse bagaharanira kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/08/2023
  • Hashize 8 months