Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ihumana ry’ikirere
Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ihumana ry’ikirere kandi bigira ingaruka nyinshi ku bayituye ari na yo mpamvu hakenewe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera ibidukikije.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024, atangiza ku mugaragaro Inama y’Abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Iyi nama izwi nka ‘Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association Conference’ yitabiriwe n’abagera kuri 317 baturutse mu bihugu 45 byo muri Commonwealth.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe Umuryango wa Commonwealth ushyize imbere gahunda zo kurengera ibidukikije kandi byagarutsweho muri CHOGM iheruka kubera mu Rwanda.
Yagize ati “Ubutabera burengera ibidukikije, insanganyamatsiko y’iyi nama y’ingenzi, ni ikintu cya mbere mu byihutirwa muri Commonwealth.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ihumana ry’ikirere kandi bigira ingaruka nyinshi ku bayituye ari na yo mpamvu hakenewe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera ibidukikije.
Ati “Ubwiza bw’umwuka duhumeka buri kugenda bugabanyuka, bikadushyira twese mu byago.”
Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kubaka urwego rw’ubutabera n’ubucamanza muri rusange kandi yari amahitamo agambiriwe.
Ati “Aya yari amahitamo ayobowe no kwemera ko kugendera ku mategeko ari urufunguzo rwo kubaka amahoro, umutekano n’iterambere.”
Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka yashize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubungabunga Pariki z’Igihugu zicumbikiye ibinyabuzima usanga akenshi bigenderewe n’abanyabyaha bashaka kubyica.
Ati “Ku baturage bacu, urusobe rw’ibinyabuzima rusigaye ari uburyo bw’ibanze bwo kubona imibereho.”
Abitabiriye ni Abacamanza bo mu nkiko zose kuva ku Rukiko rw’Ikirenga kugeza ku Nkiko z’Ibanze. Barimo ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga basaga 20, aho bari kuganira ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubutabera burengera ibidukikije’.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko mu byo bazaganiraho harimo ibyaha bikorerwa ibidukikije, imanza n’imikorere y’inkiko mu kubiburanisha.
Yavuze ko hazanaganirwa ku zindi ngingo zirimo kurwanya ibirarane by’imanza, kwihutisha ubutabera, gukoresha ubuhuza n’ubundi buryo mu gutanga ubutabera, gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.
Perezida w’Ihuriro ry’Abacamanza bo muri Commonwealth (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association), Justice Lynne Leitch, yavuze ko kugira ubutabera burengera ibidukikije ari intambwe ibanzirizwa no kugira ubutabera bwigenga.
Ati “Ubwigenge bw’ubucamanza ni inkingi ya mwamba muri demukarasi. Iyo ubutabera bwigenga, habaho kugendera ku mategeko bityo uburenganzira bwa muntu bukaba butekanye.”
Muri iyi nama abanyamategeko batandukanye barangajwe imbere n’aba perezida b’inkiko z’ikirenga mu bihugu byose bigize Common Wealth, bagiye kumara iminsi ine bungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo amategeko arengera ibidukikije yarengerwa.
Urugero usanga muri Afurika hakiri icyuho cy’aya mategeko, nk’aho amatungo usanga atwarwa nabi mu modoka, uburyo abagwa, uburyo bwo kurengera ibidukikije n’ibindi byinshi byinshi usanga byangizwa ariko ugasanga nta mategeko ahari, n’aho ari ugasanga iyubahirizwa ryayo rihenda biguru ntege.
Uyu muryango, ukora mu buryo bwemewe kuva mu 1970, ukaba utanga umurongo ku bashinzwe ubutabera mu bihugu bya Commonwealth mu rwego rwo kubafasha guteza imbere uru rwego.
Intego zawo ni uguteza imbere ubwigenge bw’ubucamanza no guteza imbere uburezi mu mategeko, imiyoborere y’ubutabera, kuburanisha abakoze ibyaha no kubikumira.