Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere ihamye ari ingenzi mu kubaka iterambere [AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere ihamye ari ingenzi mu kubaka iterambere rishyira umuturage ku isonga.Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Nzeri 2024, mu kiganiro yatangiye mu nama igaruka ku miyoborere.

Iyi nama yayoboye afatanyije n’Umuyobozi mu Ishyaka rya Gikomunisite ry’Abashinwa, Zhao Leji, yabaye mu gihe mu Mujyi wa Beijing hateraniye Inama y’Ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika, FOCAC.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe imbogamizi n’amahirwe bikomeza kwiyongera ku Isi, “twizeye ko ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa buzakomeza gukomera.’’

Yagize ati “Kuva hashyirwaho Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, twungutse byinshi mu bijyanye n’ubucuruzi, imikoranire mu by’inganda n’ubucuti bushingiye ku baturage, bishimangira imbaraga z’inyungu zihuriweho.’’

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Afurika yiteguye kubakira ku nkingi eshatu zirimo iterambere, umutekano n’iterambere ry’inganda nk’uko byasabwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

Yakomeje ati “Mu kubigeraho, tugomba gukomeza guha agaciro akamaro k’imiyoborere ihamye no gushyigikirana kugira ngo dukore ibintu by’ingenzi kandi bibereye abaturage bacu.’’

Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa yibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ishoramari ry’iki gihugu n’imishinga migari y’ibikorwaremezo cyubaka ku Mugabane wa Afurika.

Mu ijambo rye, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ubwo yatangizaga inama ya FOCAC yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana bya hafi n’ibyo muri Afurika.

Yagize ati “U Bushinwa bwiteguye gukomeza kwagura imikoranire n’ibihugu byo muri Afurika mu nganda, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ishoramari.”

U Bushinwa bwatangaje ko mu myaka itatu iri imbere, buzaha ibihugu bya Afurika miliyari 50$ arimo inkunga ndetse n’inguzanyo.

Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa iri kuba ku nshuro ya cyenda, yakozwe hishimirwa umubano w’imyaka 70 umaze gushinga imizi hagati y’impande zombi.

Ikigo Griffith Asia Institute gikora Ubushakashatsi kuri Politiki y’Ubukungu n’Ishoramari giherutse gusohora raporo igaragaza ko ishoramari ry’u Bushinwa muri Afurika ryazamutse ku gipimo cya 114% nyuma ya Covid-19.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks