Perezida Kagame yagaragaje imivuno itatu u Rwanda rwakoresheje ngo rworoshye ishoramari

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu koroshya business kuko kuri ubu rworoheje ishoramari mu buryo bugaragara haba muri business,ubuhinzi n’ibindi byose kandi abashoramari bakabigiramo uruhare

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2019 mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu kiganiro ku guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika cyari kitabiriwe n’abashoramari bo muri Africa n’abo mu mahanga.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika aho bari ubu aribo babyiteye kuko baba barateye imbere na kera na kare bityo ngo ni umwanya wo gukora ibyo bakabaye barakoze.

Ati: “Nakomeje gutekereza ko iki ari cyo gihe cya Afurika, ariko Abanyafurika nibo bonyine bakomeje kwiheza inyuma, ariko ubu dukwiye kuba aho twakabaye twarageze”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuje koroshya ishoramari na business ku muntu wese ubishaka, rugashyiraho imikorere ya leta ibyoroshya hamwe n’umutekano.

Ati: “U Rwanda ubu ni urwa kabiri ku rutonde rwa banki y’isi rwo koroshya ubushabitsi, ariko uyu mwanya tuwumazeho igihe, ubu ni igihe nyacyo ngo tube aba mbere”.

Yavuze ingero eshatu z’ibikorwa Leta yakoze kugira ngo iteza imbere ishoramari mu Gihugu.

Urugero rwa mbere Perezida Kagame yatanze, ni igikorwa cya Agri-Business Hub kigamije kuhira ubutaka buhingwa hagati hegitari 15,000 na 20,000 bafatanyije n’abashoramari.

Urwa kabiri ni Kigali Innovation City igamije guhuriza hamwe ibigo bya business mu ikoranabuhanga ngo bifatanye guteza imbere imishinga mito igitangira.

Urwa gatatu ni Kigali Innovation Fund ishyirwamo amafaranga na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na leta ngo bateze imbere imishinga irimo udushya mu ikoranabuhanga.

Kuri Perezida Kagame avuga ko Afurika iri gutera imbere bitewe n’ibihugu biri gukora ibyo bigomba gukora ndetse no guha umwanya abagore mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Yatanze inama agira ati: “Inama yanjye rero iroroshye, reka dukore ibyo tuzi ko tugomba gukora kandi buri wese hano ibyo arabizi si bishya, navuga gusa ngo nimureke tubikore”.

Biteganyijwe ko inama African Investment Forum izarangira tariki 13 Ugushyingo 2019, ikaba ihuje abantu bagera ku bihumbi bibiri.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years