Perezida Kagame yagaragaje ibyafasha umubano wa Afurika na Aziya gutera imbere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byagezweho mu mubano n’ubufatanye hagati Afurika na Aziya by’umwihariko Indonesia, hakiri ibyashyirwamo ingufu kugira ngo abaturage b’impande zombi babyungukiremo.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu nama ihuza Indonesia na Afurika ibaye ku nshuro ya 2.

Bimwe mu byo Perezida Kagame agaragaza nk’ibikenewe kubyazwa umusaruro mu bufatanye hagati ya Afurika ndetse na Aziya, by’umwihariko Igihugu cya Indonesia, ni umutungo kamere, ikoranabuhanga ndetse n’uburezi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icya mbere Indonesia na Afurika bihuriyeho ari ukuba bikungahaye ku mutungo kamere wafasha isi kubona ingufu zitisubira kandi zidahumanya ikirere.

Ati “Dukwiye gusaranganya ubumenyi kugira ngo inyungu iva muri aya mahirwe igirire akamaro abaturage mu buryo bwo kubona akazi. Ntibikwiye ko amateka yabaye yo gusahurwa (umutungo kamere) yasubirwamo.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Indonesia imaze gutera imbere mu ikoranabuhanga n’imishinga ikoranye udushya, bitangaje kuba hakiri umubare muke w’imishinga yo muri iki gihugu ibarizwa ku Mugabane wa Afurika ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi ahari muri Indonesia akaba adafunguriwe amarembo ku bikorera bo muri Afurika.

Yagaragaje ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku bifuza kurushoramo imari n’abakeneye gukorana ubucuruzi narwo.

Ati “U Rwanda rufunguye ku bifuza kuhashora imari ndetse duhaye ikaze abikorera bo muri Indonesia. Nishimiye amasezerano azasinywa ejo n’abahagarariye ubucuruzi ku mpande zombi, nizeye ko azashyirwa mu bikorwa vuba.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bikwiye ko hakongerwa umubare w’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika bajya kwiga siyansi n’ikoranabuhanga muri Indonesia nka kimwe mu byafasha guteza imbere urwego rw’uburezi.

Perezida Kagame yanashimiye mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo, ku ruhare rwe mu kubaka imikoranire ihamye hagati ya Indonesia na Afurika by’umwihariko n’u Rwanda.

Yagize ati “Wabaye inshuti nyakuri. Gukorana nawe byubatse umusigi ukomeye nkaba ntashidikanya ko n’umusaruro uzadutera ishema.”

Iyi nama y’iminsi 3 iri kubera Bali muri Indonesia, yahurije hamwe abasaga 1400 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku Mugabane wa Afurika ndetse n’abikorera.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks