Perezida Kagame yafashe mu mugongo Perezida wa Kenya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Perezida wa Repubulika y’u  Rwanda Paul Kagame, yafashe mu mugongo Perezida wa Kenya William Samoei Ruto nyuna y’abasirikare baguye mu mpanuka y’indege barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Francis Ogolla. 

Iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 18 Mata, yahitanye abasirikare batanu mu icyenda bari muri iyo ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu. 

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagze ati: “Nihanganishije Perezida William Ruto, imiryango n’inshuti b’abazize impanuka y’indege, barimo Umugaba Mukuru w’Igabo Gen. Ogolla uzibukirwa ubunyamwuga bwe ndetse no kwicisha bugufi mu kazi yakoraga.”

Urupfu rwa Gen. Ogolla rwaciye igikuba mu Banyakenya, by’umwihariko mu basirikare bakoranye cyangwa batojwe na we mu Ngabo zirwanira mu Kirere.

Gen (Rtd) Daudi Tonjebmwe mu bajenerali bamuzi kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagize ati: “Ogolla yari umusirikare urwanira mu kirere w’intangarugero. Kubera ubuhanga, gukora cyane no kwiyemeza, yavuye ku ipeti rya Lieutenant II azamuka amapeti menshi mu gihe gito agera ku rya Jenerali.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe cyanjye , yari umupilote atoza abasirikare ba Kenya barwanira mu kirere. Yigishije abapilote benshi, bityo birababaje kuba tumubuze.”

Perezida Ruto na we yagaragaje uburyo yashenguwe n’urupfu rwa Gen. Francis Ogolla yahaye inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo mu mwaka ushize.

Yavuze ko icyemezo cyo kumugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya ari cyo cyemezo gihebuje kurusha ibindi yafashe kuva yatorerwa kuyobora Igihugu.

Ku wa 28 Mata 2023, ni bwo Perezida William Ruto yamuhaye izo nshingano amusimbuje Gen. Robert Kariuki Kibochi wari usoje manda ye. 

Ubwo yunamiraga Gen Ogolla kuri uyu wa Gatanu, Perezida Ruto yahamije ko igihe cye yagikoresheje neza nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo akora  ibirenze muri izo nshingano.

Yavuze ko mu gihe yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo ibyaha by’iterabwoba byagabanyije ubukana muri Kenya, amushimira ubuhanga yagaragaje mu kuyobora ingabo.

Yagize ati: “Niba hari igihe naba narakoze ikintu kinteye ishema, ni icya Gen. Ogolla, kubera ko yari akwiriye guhabwa ziriya nshingano. Ikindi kandi yari umunyamwuga, umuyobozi ndetse mu gihe gito cyane yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo wacu yazanye impinduka nini cyane. “

Yavuze ko uyu mugabo yari azi icyo gukora ndetse yari inkingi ya mwamba mu gisirikare cya Kenya.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2024
  • Hashize 6 months