Perezida Kagame yafashe mu mugongo Minisitiri w’Intebe n’abaturage ba Ethiopia
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yafashe mu mugongo Minisitiri w’Intebe n’abaturage ba Ethiopia bibasiwe n’inkangu zabaye mu bice bibiri byo mu Karere ka Gofa muri Ethiopia, yahitanye abantu bamaze kumenyekana uko ari 229.
Iyo nkangu yabaye mu duce tubiri, yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri aka gace, yakukumuye abantu n’ibyabo aho mu bamaze kumenyekana abagabo 148 n’abagore 81 bahasize ubuzima.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali n’abagizweho ingaruka n’inkangu zahitanye amagana y’ubuzima mu majyepfo ya Ethiopia. U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bikomeye.”
Ubuyobozi bwo muri icyo gihugu, bwatangaje ko mu bapfuye harimo n’abana ari na yo mpamvu imibare yatangajwe y’abapfuye ishobora kwiyongera.
Izo nkangu zombi zahambye abantu batagira ingano, hakaba hakomeje ibikorwa byo kubashakisha nk’uko byashimangiwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Ruters).
Imuyobozi wa Zine yahuye n’ibiza Dagmawi Ayele, yabwiye BBC ko abantu batanu mu bari baheze mu isayo batabawe bakiri bazima ndetse bakomeje guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.
Yongeyeho ko hagikomeje gushakishwa abandi benshi barokotse.
Amafoto yafashwe ahabereye ibiza agaragaza umwe mu bari mu bikorwa by’ubutabazi wazengurukaga mu isayo akoresha intoki agerageza kureba ko yakumvamo umubiri w’umuntu.
Ahanini ibikorwa nk’ibyo by’ubutabazi byakozwe n’abantu bakoreshaga intoki kuko hirindwaga ko imashini zashoboraga kwangiza bamwe na bamwe.
Ibitangazamakuru byo muri Ethiopia gakunze kwibasirwa n’ibiza by’imitingito mu bihe by’imvura, nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi ku bumenyi bw’Isi.
Agace ko mu majyepfo ni kamwe mu twibasirwa n’imyuzure yakuye ibihumbi by’abaturage mu mezi make ashize nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubutabazi (OCHA).
Mu mwaka ushize abantu 43 bishwe n’inkangu, ndetse icyo kibazo cyongeye kwica abandi 45 muri Gicurasi 2018.