Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’abanyarwanda.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutandukanye twa Kigali harimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Mbere yo gucana uru rumuri rw’icyizere, Perezida Kagame yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, niwe washyize indabo ku mva mu izina ry’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi muri gahunda zose z’igihugu.

Yatanze ingero z’imbwirwaruhame zirimo iz’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yavugiye mu Bubiligi yagiye gusura abanyeshuri b’abanyarwanda bigagayo n’ibyavuzwe na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wemeye ibyaha bya Jenoside yaregwaga mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Ati “Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda yubatse ingengabitekerezo ya Jenoside. Nko mu ijambo rye ku wa 19 Ugushyingo 1982 mu Bubiligi, Perezida Habyarimana yavuze ko Abanyarwanda bahungiye mu mahanga badakwiye gutahuka kuko Leta y’u Rwanda itabona aho ibashyira.”

Dr Bizimana yakomeje avuga ko hari intambwe imaze guterwa n’imiryango mpuzamahanga mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze urugero ku mwanzuro wa Loni wo ku wa 26 Mutarama 2018 aho uyu muryango wasabye ko tariki ya 7 Mata uba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa ngo ko hari ibyemezo bikomeje kubangamira gahunda yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ipfobya ryayo harimo ibimaze gufatwa n’umucamanza Theodor Melon.

Umubare w’imanza zaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha ni 75; muri zo 15 bagizwe abere naho 61 bahamwe n’ibyaha ariko 16 bamaze kurekurwa batarangije ibihano kubera ibyemezo by’uyu mucamanza.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994.

Raporo y’iri barura yatangajwe mu 2004 mu gihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane 10.074; naho buri munota hakicwa igihumbi na mirongo irindwi na bane (1074).

Muhabura.rw

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years