Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye Inteko Rusange idasanzwe ya AU

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Perezida Kagame yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inteko Rusange ya 13 n’iya 14 z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ziteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru.

Inteko Rusange idasanzwe ya 13 ya AU yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020, aho igomba gufata umwanzuro wa nyuma ku bijyanye n’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, byitezwe ko ibikorwa by’ubucuruzi birishamikiyeho bizatangira tariki ya 1 Mutarama 2021.

Muri iyi nteko, Perezida Kagame araza kugeza ijambo ku bayitabiriye risoza aho ari bwibande ku kamaro k’iri soko rusange mu kwihuza kwa Afurika.

Abandi baza gutanga ibiganiro barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa unayoboye AU muri iki gihe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bwa AfCFTA, Wamkele Mene; gusa bo bari buvuge mu ntangiriro mbere y’uko ibiganiro bishyirwa mu muhezo.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika muri iki gihe, rizafasha uyu mugabane muri byinshi, harimo kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus ndetse no gufasha Afurika kurushaho kwigira no kubaka ubushobozi bwatuma ihatana ku ruhando mpuzamahanga.

Amasezerano arishyiraho yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 z’amadolari ya Amerika.

Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya AU yo itegerejwe ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 aho izitsa kuri gahunda AU yiyemeje yo gucecekesha intwaro muri Afurika. Uyu mwaka gucecekesha intwaro ni cyo cyari ku isonga mu bikorwa by’uyu muryango.

Hazafatwa kandi umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane ndetse n’abasirikare ba AU baguye mu bikorwa by’imvururu muri Afurika. Nyuma ibiganiro bizaba mu muhezo aho byitezwe ko Perezida Kagame ari umwe mu bakuru b’ibihugu bazageza ijambo kuri bagenzi be.

Mu 2013 nibwo abakuru b’ibihugu bya Afurika na Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bemeje gahunda yo guhagarika Intambara ku Mugabane wa Afurika yiswe “Silence The Guns”, bitarenze umwaka wa 2020.

Abakuru b’ibihugu bongeye kuganira kuri iyi ngingo nyuma y’amakimbirane amaze igihe muri Repubulika ya Centrafrique no muri Sudani, handi n’andi amaze igihe muri Libya no muri Sudani y’Epfo ndetse yakurikiwe n’andi yo mu bihugu bya Cameroun na Mozambique.

Nk’intambara yo muri Sudani y’Epfo imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 380 mu gihe miliyoni nyinshi zo ziri mu bukene.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2020
  • Hashize 3 years