Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Windhoek mu ruzinduko rw’iminsi itatu [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame,bageze mu murwa mukuru wa Namibia aho batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu, muri gahunda zigamije kunoza imibanire y’Ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere bamaze kugera mu murwa mukuru wa Namibia, Windhoek.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Namibia Hage Gottfried Geingob.

Bazasura kandi ikigo cyitwa Namibia Diamond Trading Company gitunganya amabuye ya diyama kikanayongerera agaciro, kikayagurisha kandi gikoresheje amabuye ava muri iki gihugu.

Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame azasinyana amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibyerekeye ingendo zo mu kirere, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo n’ibindi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, inzego za Polisi hagati y’ibihugu byombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu 2015.

Kuri uyu wa Kabiri kandi Madamu Jeannette Kagame azatanga ikiganiro muri iki gihugu ku rubyiruko, kizibanda mu gushishikariza abakiri bato kuganira hagati yabo no gushakira umuti ibibazo bikibabangamiye.

Ni ibiganiro kandi bizitabirwa na Madamu wa Perezida wa Namibia Monica Geingos, n’abandi barimo urubyiruko, abanyapolitike n’itangazamakuru.

Muri ibi biganiro kandi urubyiruko rwo muri Namibia ruzahabwa ubuhamya bw’uburyo u Rwanda rwashoboye kwivana mu bibazo rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukaba ruri mu biri gutera imbere muri Afurika.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana ni umwe mu bazitabira ibi biganiro.

Hazaganirwa kandi ku kuvanaho bimwe mu bibazo by’ihungabana bikunze kugaragara muri sosiyete nyuma y’amakimbirane n’uburyo byarwanywa, hanagaragazwe uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abanyarwanda bongeye kwiyubaka, ndetse n’intambwe yatewe n’imiryango nyuma y’aya mahano, ibi biganiro bikazitabirwa n’Abadamu b’abakuru b’ibihugu byombi.

Abakiri bato muri iki gihugu bazahabwa amahirwe yo kuganira hagati yabo, baganire n’abanyapolitike, abarimu n’izindi mpuguke bityo bibafashe no kugira ijwi ryo gukemura ibibazo bikibugarije.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years