Perezida Kagame na Madamu bageze muri Botswana ku butumire bwa mugenzi we Mokgweetsi Masisi [AMAFOTO]

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze mu gihugu cya Botswana aho bakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi ari kumwe na Madamu Neo Masisi mu murwa mukuru Gaborone.

Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Masisi, rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’urwo asoje rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Madagascar, aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 59 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na Madamu bazasura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho bazamurikirwa imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.

Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana.

Guverinoma ya Botswana ivuga ko uru ruzaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rubayeho ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma hagati y’ibi bihugu. Perezida Mokgweetsi ayobora Botswana guhera muri Mata 2018.

Botswana yakomeje iti “Uru ruzinduko ni n’umwanya w’aba bakuru b’ibihugu ngo bungurane ibitekerezo ku ngingo zireba ibihugu byombi, akarere no ku rwego mpuzamahanga.”

Ni mu gihe aba bakuru b’ibihugu baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi.

Ibi bihugu byombi kandi bifitanye umubano utagira amacyemwa kuko hari biufitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo;ishoramari, ubucuruzi, ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,ibidukikije ndetse n’ibindi

Byitezwe ko Perezida Kagame azashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, azwi nka General Cooperation Agreement ’GCA’, akubiyemo ishyirwaho rya komisiyo ishinzwe ubutwererane mu nzego zirimo ubufatanye hagati ya za guverinoma, ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, itumanaho, umuco n’uburezi, ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi, itangazamakuru n’itumanaho.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years