Perezida Kagame mu nama yamuritse inganda z’inkingo zitezwe muri Afurika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari i Marburg, mu Budage aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku buringanire bw’inkingo ku mugabane w’Afurika yateguwe n’Ikigo BioNTech.

Muri iyo nama byitezwe ko hatangazwa urugero rw’inganda zigendanwa ziswe BioNTainers, zizatangira kugezwa mu bihugu by’Afurika mu gihe cya vuba, harimo n’u Rwanda ruzaba rwagejejweho iryo koranabuhanga bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.

Izo nganda zakorewe muri za kontineri, zitezwe kugezwa mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika byemerewe gukorerwamo inkingo ku buryo izo nganda zizaba zahagejejwe mu gihe cya vuba.

Iryo koranabuhanga rishya ryo kuzana inganda zuzuye riziye igihe, kuko Afurika yari yiteze kubonera inkingozikorewe ku mugabane mu myaka itatu ariko icyo gihe cyagabanyutse kigera munsi y’umwaka.

Iyo ni inkuru ishimishije by’umwihariko muri ibi bihe Umugabane w’Afurika ukomeje guhangana n’icyorezo cya COVD-19, aho bimwe mu bihugu byagorwaga no kubonera inkingo zihagije ku gihe.

Abahango mu by’ubuvuzi bavuga ko umusaruro w’iri koranabuhanga rishya Afurika yungutse ari uw’amateka kuko rigiye guhindura icyerekezo cy’Afurika mu bijyanye no gukora inkingo n’indi miti.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi ndetse n’Afurika, abafatanyabikorwa b’imishinga ndetse n’abandi bahagarariye abayobozi bakuru batandukanye.

Byitezwe ko hatangazwa amoko 12 y’amacupa atandukanye yakozwe mu buryo Bumwe ndetse n’ibiyagize bikaba ari bimwe.

Byitezwe ko BioNTech izatangira kubaka ububiko bw’ayo makontineri mu Rwanda bitarenze muri uyu mwaka, uruganda ruzaza rukazaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 ku mwaka, kandi hari icyizere ko ubwo bushobozi bushobora kuziyongera.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/02/2022
  • Hashize 3 years