Perezida Kagame itangizwa ry’icyicaro cya Televisiyo CNBC Africa mu Rwanda

  • admin
  • 05/02/2016
  • Hashize 9 years

Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry’icyicaro cya Televiziyo mpuzamahanga yibanda ku nkuru z’ubucuruzi, CNBC Africa, kizaba gihagarariye akarere ka Afurika y’u Burasirazuba, mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Gashyantare 2016, i Kigali.

Umuyobozi mukuru wungirije wa CNBC Africa, Rakesh Wahi, yavuze ko gutangiza mu Rwanda icyicaro ari indi ntambwe itewe mu ishoramari ry’iki kigo, anavuga ko kugeza ubu ari igitangazamakuru gikomeye kandi cyizerwa mu nkuru z’ubucuruzi muri Afurika. Mu kiganiro Perezida Kagame yahise agirana n’Umunyamakuru wa CNBC Africa, Bonney Tunya, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo akamaro ko kuba ibihugu byatangaza inkuru zabyo ubwabyo, n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwivugira inkuru ari ingenzi, mu gihe ayo makuru afasha abaturage mu bintu byinshi bahura nabyo. Ati “Iyo bigeze ku nkuru za Afurika zivugwa mu buryo butandukanye nk’uko abandi bazivuga kandi ntizivugwe n’Abanyafurika ubwabo, ibyo bikubwira ko hari ikintu kitameze neza gikeneye gukosorwa.” Perezida Kagame yavuze ko muri iyi myaka inkuru z’u Rwanda zaranzwe n’iterambere ryihuse, hashingiwe nko ku rugendo rwakozwe kuva mu 2006 kugeza mu 2011, aho Abanyarwanda basaga miliyoni bavanwe mu bukene.

Perezida Kagame n’abayobozi ba Televiziyo CNBC

Gusa ngo haracyari ibyo gukorwa kuko ubukungu bw’Isi buri guhura n’ibibazo, n’ubwo ubw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka hagati ya 7% na 8% muri iyi myaka ishize. Yanashimangiye akamaro ko kwishyira hamwe kw’ibihugu, ashingiye ku buryo muri Afurika y’u Burasirazuba, ibihugu bihurira ku muhora wa Ruguru birimo u Rwanda, Uganda na Kenya byishyize hamwe, kimwe n’umuhora wo hagati uhurirwaho na Tanzania. Bimwe mu byagezweho birimo ibikorwa remezo, kwambuka imipaka hakoreshejwe indangamuntu, gukuraho amafaranga yo kwitaba hanze, n’ibindi.

Perezida Kagame yagize ati “Dukeneye gukora byinshi, kuko iyo urebye Akarere ka Afurika y’u Burasirazuba, ukavuga ku bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu by’akarere n’ahandi hagati y’Abanyafurika, turacyari hasi cyane kandi ibi bisobanura ko hari amahirwe tutari kubyaza umusaruro, kandi ashobora kungura iki gihugu kurenza ibyo turi kuririra ko tutabona, biva hanze y’akarere, n’ahandi ku Isi.” Umukuru w’Igihugu yavuze ko bibabaje kubona ayo mahirwe adakoreshwa kandi ashobora gufasha Abanyafurika mu guhangana n’ibibazo bahura nabyo, mu gihe bisaba kwemeranya nk’ibihugu gusa, hatabayeho ishoramari ryihariye. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yavuze ko igitekerezo cyo kuzana mu Rwanda icyicaro gikuru cya CNBC Africa mu karere, cyaganiriweho muri Kamena 2015, ubwo habaga inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum for Africa, yabereye Cape Town muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa ngo bahise baza i Kigali mu biganiro.

Ati “Iki cyemezo kirashimangira amavugururwa yakozwe na guverinoma y’u Rwanda mu gukorana n’abafatanyabikorwa mu koroshya ubucuruzi, ku bikorera barimo n’itangazamakuru.” Minisitiri Gatete yavuze ko ubunararibonye bwa CNBC Africa buzagira uruhare mu kuzamura itangazamakuru ryo mu Rwanda n’akarere, no mu kubwira amahanga zimwe mu nkuru zitavugwa ku Rwanda na Afurika.

Iyi televiziyo yagize uyihagarariye mu Rwanda mu 2012, ikaba isanze izindi zigera kuri 23 zifite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. CNBC Africa yashinzwe muri Kamena 2007, muri Afurika y’Epfo, ubu ikorera mu bihugu 12 bya Afurika, n’imijyi 15.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/02/2016
  • Hashize 9 years