Perezida Kagame avuga ko abagore ari ipfundo ryo kugira umuryango mugari

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) iteraniye i Kigali

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byose ku Isi, zibereyeho kurinda no guharanira inyungu z’abaturage.

Ati “Iyi ntego ntishobora kugerwaho mu gihe hatabayeho uruhare rufunguye kuri buri wese n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko byumwihariko mu myanya y’imiyoborere y’Inteko.”

Yavuze ko ikibazo ari uko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bukomeza kugaragara mu Bihugu bitandukanye ku Isi.

Avuga ko imwe mu nzira yatuma uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, bigerwaho, ari uguha umwanya abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Uburinganire bwagerwaho neza mu gihe buri wese yumvise ko ari uburenganzira bwa buri wese kandi hose. Abagore ni urutirigongo rwo kuba umuryango mugari wabaho wifashije kandi utekanye.”

 

Yakomeje avuga ko kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bigerweho, hakenewe amategeko n’imirongo migari bihamye mu gushyira mu bikorwa iri hame.

Ati “Mu Rwanda abagore bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Abagore bakomeje kuba ipfundo ry’urugendo rw’Iterambere rw’u Rwanda aho bamwe bari no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye ku Mugabane wa Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ko kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina, ari inshingano zihuriweho n’impande zombi yaba abagore ubwabo ndetse n’abagabo.

 

Ati “Abagabo na bo bafite inshingano zo kubihagurukira ntibigire ba ntibindeba.”

Yasoje agaragaza ko Inteko Zishinga Amategeko zigomba kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse n’ababiba amacakubiri.

Yagaragaje ko ibi bitekerezo bisenya by’imbwirwaruhame z’urwango n’amacakubiri, bigenda bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka mu kubangamira amahoro n’umutekano ku Isi.

Ati “Gukorana hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, birakenewe, hakabaho gukorana mu gushyiraho amategeko atuma ibi bitesha agaciro ikiremwamuntu n’iby’irondaruhu, bihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko ibijyanye na Demokarasi ndetse no kugira amahoro, ari umukoro na wo ukwiye ubufatanye bw’Ibihugu aho kumva ko hari Ibihugu bibifite kurusha ibindi nkuko bimwe bikunze gutunga agatoki ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame ubwo yari ageze kuri Kigali Convention Center ahabereye iyi nama

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu guteza imbere umuryango mugari
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite yahaye ikaze abashyitsi

 

 

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2022
  • Hashize 2 years