Perezida Kagame ategerejwe i Paris mu nama ya Viva Technology

  • admin
  • 15/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame azitabira Inama ya Viva Technology ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abazwi mu bijyanye no guhanga udushya, izabera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Umukuru w’Igihugu ategerejwe i Paris muri iki Cyumweru aho ku wa 17 Gicurasi azitabira Inama ya VivaTech 2019, iteganyijwe ku wa 16-18 Gicurasi 2019.

Perezida Kagame ugiye kwitabira iyi nama ku nshuro ya kabiri, azatanga ikiganiro ku bazayitabira.

Mu ruzinduko yagiriye mu Bufaransa muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame wari unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yagiranye ibiganiro birambuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Icyo gihe banasuye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’Inama ya VivaTech yabereye i Paris.

Perezida Kagame yamurikiye Macron kandidatire ya Mushikiwabo Louise wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, wiyamamarizaga kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yaje gutorerwa, ahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Abakuru b’ibihugu bagiye guhura bwa mbere kuva muri Mata 2019, ubwo Emmanuel Macron yatumirwaga mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akohereza umuhagarariye, Depite Hervé Berville.

Inama ya VivaTech kandi yatumiwemo na Perezida wa Sénégal, Macky Sall.

Itegerejwemo abarenga 450 bazatanga ibiganiro; barimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau; umunyabigwi mu gusiganwa ku maguru, Usain Bolt na Jack Ma watangije Alibaba.

Mu 2018, VivaTech yitabiriwe n’abantu barenga 100 000 mu gihe abayiteguye bizeye ko uwo mubare uzaboneka. Ibigo bigitangira 9000 byiganjemo ibyo muri Afurika bizamurika ibikorwa byabyo.

Umugabane wa Afurika wahawe umwihariko kuko inama nyinshi zizaharirwa ibikorwa bihakomoka. Abashoramari bakomeye muri Afurika barimo Umuyobozi wa Facebook muri Afurika, Nunu Ntshingila na Fatoumata Bâ ukomoka muri Sénégal watangije ikigo gitanga ubujyanama cya Janngo.

Mu 2018, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika birimo umunani byo mu Rwanda nibyo byamuritse ibyo byagezeho.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/05/2019
  • Hashize 5 years