Perezida Kagame asanga Umugabane wa Afurika udakwiriye kuba ku mwanya uriho
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga Umugabane wa Afurika udakwiriye kuba ku mwanya uriho mu ruhando rw’amahanga mu bijyanye n’iterambere n’imibereho y’abaturage kuko ufite ubukungu burimo umutungo kamere ndetse n’abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi.
Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero w’aba Guverineri ba za Leta zigize igihugu cya Nigeria bari bateraniye mu Rwanda.
Aba ba Guverineri banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abazize Jenoside bahashyinguye. Nyuma basuye ibice by’uru rwibutso banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatandatu ni bwo baganirijwe na Perezida Kagame, wabahaye ikaze nk’abashyitsi basuye u Rwanda. Ikiganiro cye cyibanze ku iterambere rya Afurika abagaragariza ko atumva impamvu ikiri inyuma mu majyambere.
“Ariko se kuki ari ibintu biri rusange kuri twe twese, ku Banyafurika twese? Kuva mu majyaruguru, Amajyepfo, i Burasirazuba, i Burengerazuba, Hagati, aho ari ho hose. Ikibazo cyanjye cyabaye kandi gikomeje kuba, mu biganiro tugirana hagati yacu nk’abayobozi b’uyu mugabane, gusa nta mpinduka zidasanzwe tubona. Kuki hamwe n’abantu bose dufite, umutungo w’ubwoko bwose uhari, mu by’ukuri, n’iyo ugiye mu bice by’isi bimeze neza kurusha hano, abagira uruhare mu kumera neza kw’ibyo bice, abenshi usanga bakomoka muri Afurika. Wajya muri USA, I Burayi, n’ahandi uzahasanga Abanyafurika baza ku isonga ry’inzego hafi ya zose.”
Perezida Kagame agaragaza ko hari ikibazo Umugabane wa Afurika uhuriyeho, ari yo mpamvu hakenewe uburyo bwo kugikemura buboneye ku Banyafrika, harimo no kugira ubuyobozi bukorera ku ntego y’ibyo bagomba abaturage birimo umutekano, iterambere, imiyoborere myiza n’ibindi yemeza ko bizakemurwa n’Abanyafurika ubwabo.
“Hari ikibazo kimwe gihuriweho ku Mugabane wa Afurika. Mu by’ukuri dufite ibibazo bimwe byo gushakira ibisubizo. None ni nde wundi uzakora ibyo? Ni mwe nanjye. Ariko na none ni abo baturage tuyobora. Bagomba kubigiramo uruhare.”
Umukuru w’Igihugu atanga inama z’uko buri muyobozi agomba kumva ababajwe n’ibibazo by’aho aturuka, akanabishakira ibisubizo.
“Ubuyobozi bwonyine ntabwo ari kamara, bugira ibintu byinshi bigomba kubwunganira. Mugomba kumva duhangayikishijwe cyane n’ibibazo by’aho mukomoka. Mukwiriye na none kuba mufite icyerekezo cyo kuvuga muti nyamara aho dukwiye kuba turi ni aha kandi inzira yo kuhagera ni iyi.”
Perezida Kagame asobanura ko atari ku bw’impanuka Afurika iri aho iri, kuko hari ibibazo byagakemutse ariko bidakemurwa. Yanavuze ko hari n’ibibazo by’uruhererekane nk’ibyabaye mu Rwanda bikomotse ku cyiswe ubwigenge, cyakurikiwe n’imvururu zatumye abantu bahunga igihugu, binagusha igihugu muri Jenoside.