Perezida Kagame asanga igituma ibihugu byigira ku Rwanda ari ikimenyetso kigaragaza ko rukora ibiciye mu kuri

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame isanga igituma hari bimwe mu bihugu byigira ku Rwanda ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko u Rwanda ari igihugu gikora ibinyuze ibintu binyuze mu kuri.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje nyuma y’igikorwa cya siporo rusange kizwi nka “Car Free Day” cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Mata 2019,aho yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri iyi Siporo iba kabiri mu kwezi ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose.

Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima bwiza, bakagira aho bahurira bagakora siporo, bagapimwa indwara zitandura bagahabwa n’inama z’uko bazirinda.

Nyuma y’iyi siporo,Perezida Kagame yavuze ko iyi siporo idakorwa mu rwego rwo kwishimisha gusa, ahubwo ikorwa kubera ko hari ikintu gikomeye ifasha mu buzima bwa muntu.

Ati“Ibi ntabwo ari ukwishimisha gusa,ahubwo ni no kugira ubuzima buzira umuze.Ni mureke dukomeze gukora uyu mwitozo kuko kubaho neza mu buzima nabyo biri mu byubaka igihugu”.

Yavuze kandi ko kuba hari ibindi bihugu byahisemo gukora iyi siporo bigaragaza neza ko u Rwanda rukora ibinyuze mu kuri.

Ati”Twabonye ko ni bindi bihugu byahagurukiye gukora umwitozo nk’uyu.Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko dukora ibintu biboneye”.

Ni mugihe umwaka ushize wa 2018,igihugu cya Ethiopia cyatangije gukora iyi siporo aho abaturage ba Ethiopia babarirwa mu bihumbi bo mu mijyi itandukanye bitabiriye uyu munsi utarangwamo imodoka, cyangwa Car Free Day mu rurimi rw’Icyongereza, bagenda n’amaguru ndetse bakora n’imyitozo ngorora ngingo.

Mu Ukuboza 2017 Perezida Kagame yatanze igitekerezo cy’uko iyi siporo yari ngaruka kwezi, yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza. Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo ko ’Car Free Day’ izajya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo anyonga igare, ndetse yifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri imaze kumenyerwa ibera ku mbuga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA, ku Kimihurura.

Muri Werurwe uyu mwaka Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongereye ahabera iyi siporo, buri karere kagize Umujyi wa Kigali kagenerwa ahantu abaturage bahurira hagamijwe korohereza abagorwaga no kugera ku Kimihurura.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years