Perezida Kagame aritegura gukora uruzinduko rw’akazi muri Namibia

  • admin
  • 18/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere aratangira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Namibia, aho biteganyijwe ko azahura na mugenzi we uyobora icyo gihugu, Hage Gottfried Geingob.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yamaze kugera mu mujyi wa Windhoek muri Namibia ahategerejwe uruzinduko rwa Perezida Kagame.

Nduhungirehe yavuze kandi ko ikiyongera ku biganiro aba bakuru bombi bazagirana, ngo Perezida Kagame azanasura sosiyete zitandukanye muri icyo gihugu. Hazanasinywa amasezerano atandukanye y’ubufatanye nk’uko yabitangarije the News times.

U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, amasezerano akaba yarasinywe mu 2015.

Nduhungirehe yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Namibia rugaragaza umubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Perezida Kagame agiye muri Namibia nyuma y’aho tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, Perezida wa Namibia Hage Gottfried Geingob aje mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Perezida Kagame agiye muri Namibia nyuma y’uko aherukayo ubwo yari yatumiwe nk’umushyitsi mu nama ya SADC yabaye ku wa 17 na 18 Kanama 2018 aho yari ifite insanganyamatsiko yibanda ku “Guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye.”
MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/08/2019
  • Hashize 5 years