Perezida Kagame Ari muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, Perezida Paul KAGAME yatangiriye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu mujyi w’ubukerarugendo, Livingston muri Zambia.
Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na mugenzi we Hakainde Hichilema.
Kuri Twitter Perezida wa Zambia Hakainde, yifurije ikaze Perezida Kagame.
Ati: “Ikaze kuri Nyakubahwa Paul Kagame w’u Rwanda, k’ubw’uruzinduko muri Zambia.”
Hakainde yasoje ubu butumwa bwe akoresha ikinyarwanda n’andi magambo yo mu rurimi rw’ikibemba ati “Murakaza neza, Mwaiseni, Mwatambulwa.”
Biteganijwe ko , abakuru b’ibihugu byombi baza kugirana ibiganiro ndetse no guhagararira umuhango wo gusinya amasezerano arindwi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Muri ayo masezerano harimo azasinywa n’ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, izasinyana n’ikigo gishinzwe gukusanya imisoro muri Zambia, ZRA, ndetse n’amasezerano hagati y’urwego rw’Iterambere muri Zambia, ZDA n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda RDB.
Perezida Kagame azanasura ahantu nyaburanga nka Victoria Falls, ndetse na Pariki y’Igihugu ya Mosi-oa-Tunya, yashyizwe mu Murange w’Isi na UNESCO.
Mu bindi Umukuru w’Igihugu azasura muri Zambia harimo Ikiraro cya Kazungula Bridge, kinyura hejuru y’Uruzi rwa Zambezi ndetse n’umupaka wa Kazungula One Stop Border Post, uhuza Zambia na Botswana.

Emmanuel Nshimiyimana/muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2022
  • Hashize 2 years