Perezida Kagame aratangaza ibyo u Rwanda rwagezeho mu 2020

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitezweho kugirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru, ndetse ageze ku Banyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation Address/SONA).

Ni ikiganiro gikubiyemo ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rizaba rigaragaza imiterere n’imikorere y’u Rwanda muri uyu mwaka, n’ ingamba zihari mu gukomeza gushyigikira iterambere mu nzego zitandukanye mu mwaka utaha wa 2021.

Nk’uko byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, icyo kiganiro cyashyizwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’isubikwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano y’umwaka wa 2020 kimwe n’andi makoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’lgihugu, mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Ingingo ya kabiri y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yagiraga iti: ” Ishingiye ku buryo imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, Inama y’Abaminisitiri yafashe ikemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’lgihugu, harimo n’Inama y’lgihugu y’Umushyikirano. Muri uyu mwaka, ku itariki ya 21 Ukuboza, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azagirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru, ndetse ageze ku Banyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation Address).”

Kugeza ubu  abantu 7,293 ni bo bamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19, bakaba barimo 63 bapfuye n’abamaze gukira bagera ku 6,091 bangana na 83.5% by’abatahuweho icyo cyorezo kuva umuntu wa mbere yatahurwa mu Rwanda.

Ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zongeye gukazwa nyuma y’aho kuva mu ntangiriro z’uku kwezi hagiye hagaragara ubwiyongere budasanzwe bw’abarwayi, biturutse ku kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo cyagiye kigaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/12/2020
  • Hashize 4 years