Perezida Kagame arasaba urubyiruko rw’u Rwanda kuba umusemburo w’impinduka
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba urubyiruko rw’u Rwanda kuba umusemburo w’impinduka zikenewe kugira u Rwanda na Afurika muri rusange bitere imbere aho gukomeza gusindagizwa n’amahanga.
Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga icyiciro cya 13 cy’itorero Indangamirwa cyaberaga mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.
Abasore n’inkumi bari hagati y’imyaka 18 na 25 bagera kuri 412 ni bo basoje icyiciro cya 13 cy’itorero Indangamirwa cyari kimaze iminsi 43.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame warisoje ku mugaragaro yagaragaje ko iri torero riri mu murongo n’icyerekezo cy’igihugu cyo kurera abana b’u Rwanda kugira ngo bazigirire akamaro banakagirire igihugu muri rusange.
Yashimiye uru rubyiruko rwitabiriye iri torero, avuga ko kuba baremeye kuza ari ikimenyetso cy’ubushake bafite bwo kwitangira igihugu no kwiga umuco w’u Rwanda no kururinda binyuze mu myitozo ya gisirikare bahawe.
Yavuze ko yaba amasomo ya gisirikare ndetse n’ay’uburere mboneragihugu bahawe muri iri torer, abafasha kuba Abanyarwanda bashyitse ndetse ashimangira ko gukorera igihugu ari ukwikorera.
Perezida Kagam yahamagariye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro nzima no kuzikomeraho, bagaharanira guteza imbere igihugu na Afurika muri rusange ntikomeze kuba umugabane ukennye kurusha indi ku Isi.
Yabasabye kuzamura imyumvire buri wese akirinda kuba nyamwigendaho ahubwo agafatanya n’abandi gufasha u Rwanda na Afurika kwigira aho kubeshwaho n’abagiraneza.
Umukuru w’Igihugu yasabye kandi urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ubusinzi abashishikariza kwitabira umwuga wa gisirikare na bo bakinjira mu Ngabo z’u Rwanda RDF.
Icyiciro cya 13 cy’itorero Indangamirwa cyigizwe n’urubyiruko 412 barimo abiga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi.