Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016.

Iyo guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, irimo impinduka zirimo gusenyera Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba mu y’Ubucuruzi.

Hari minisiteri zahawe abayobozi bashya, nk’iy’ubuzima iyobowe na Dr. Diane Gashumba n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iyobowe na Nyirasafali Esperance.

Muri iyi guverinoma habayemo impinduka mu banyamabanga bakuru ba leta ndetse n’abaguverineri b’intara. Kuri ubu Intara y’Amajyarugu iyobowe na Musabyimana Claude, Intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith, Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse naho iy’Amajyepfo iyobowe na Mureshyankwano Marie Rose.

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years