Perezida Evariste Ndayishimiye yanze kwitabira inama yatumiwemo abaperezida batanu I Goma

  • admin
  • 12/09/2020
  • Hashize 4 years

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Uburundi , yamenyesheje Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko itazitabira inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yateguwe ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi, izabera i Goma kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020.

Mu ibaruwa yanditswe ku wa 8 Nzeri, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yanditse ivuga ko bitewe na gahunda nyinshi abayobozi bakuru b’icyo gihugu bafite, batabazabasha kwitabira imirimo y’iyo nama muri RDC.

Mu gihe ibaruwa itangira isa n’igaragaza ko kutitabira inama byatewe na gahunda nyinshi abayobozi bafite, hari imwe mu ngingo yerekana ko ahubwo batashatse kuyitabira kuko basanga atari yo yagombaga kuba.

Mu ngingo ya gatatu iyo baruwa igitra iti “Guverinoma ya Repubulika y’u Burundi isanga mbere na mbere, hakwiye gutegurwa inama hagati y’ibihugu byombi ku rwego rwa ba Minisitiri, hagamijwe kuganira na RDC ku ngingo zirimo (i) kurebera hamwe ibibazo by’umutekano ku mupaka uhuza u Burundi na RDC, (ii) guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, (iii) kurwanya icyorezo cya covid-19 ku mipaka yacu, hamwe n’ibindi bibazo bireba ibihugu byombi.”

Inama y’i Goma yari yitezweho guhuza abakuru b’ibihugu batanu ba Uganda, u Rwanda, u Burundi, Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo izayakira, hagamijwe gushakira hamwe uburyo bwo kugarura amahoro mu karere.

Bimwe mu bizigirwa muri iyi nama harimo umutekano n’amahoro mu karere, umubano hagati y’ibi bihugu ndetse n’uburyo imirimo y’ubukungu yakongera kuzahurwa, nyuma y’ingaruka yagiye igirwaho n’icyorezo cya Covid-19

Mu gihe gishize nibwo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bahuriye mu nama yabereye I Gatuna yiga ku bibazo biri hagati y’U Rwanda na Uganda yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

Ni nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo; ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.

Ni ibikorwa byagejeje aho mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.

Ubwo habaga inama ya gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola, mu nyandikomvugo yayo, ku ngingo ya karindwi hagaragaramo ko hafashwe imyanzuro itanu. Habanza uwo kurekura abaturage bafunzwe bagaragajwe kandi bari ku ntonde zahererekanyijwe n’ibi bihugu.

Harimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi; kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage b’umuturanyi; gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho .

JPEG - 96 kb
Perezida Evariste Ndayishimiye yanze kwitabira inama yatumiwemo muri RDC

U Burundi mu mikoranire na FDLR

Nubwo bigaragara ko RDC imereye nabi abarwanyi ba FDLR, ku rundi ruhande havugwa ubushuti bukomeye hagati yayo n’u Burundi ku buryo ngo bamwe mu barinda Perezida Nkurunziza ariwo bakomokamo.

Muri Mata 2015 nibwo, byatangiye kuvugwa ko bamwe mu barwanyi ba FDLR binjiye mu Burundi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru yaje mu gihe u Burundi bwari butangiye kwinjira mu bihe bikomeye, ariko nyuma ya Coup d’État yaje kuburizwamo, nibwo byatangiye kuvugwa byeruye ko FDLR, umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iganje mu Burundi, mu mpuzankano y’abapolisi n’abasirikare.

Ibihamya by’uko u Burundi bukorana n’uyu, binagaragazwa n’ibitero bya hato na hato abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagabye muri Nyungwe, aho babaga baturutse mu Burundi, bakisangayo nta muntu n’umwe ubakoma mu nkokora.

Usibye FDLR kandi, Raporo ya Loni yo mu mpera za 2018, yashimangiye imikoranire y’u Burundi n’ihuriro P5 ribarizwamo RNC ya Kayumba Nyamwasa. Yavugaga ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 12/09/2020
  • Hashize 4 years