Perezida Macron yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi nyuma yaho Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashinja ingabo z’Abaransa bo
Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Kane yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane za Jenoside zirushyinguyemo.
Macron ubwo yageraga mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro abonana Perezida Kagame ahita ajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Akigera ku Gisozi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.
Mbere yo gushyira indabo ku mva yabanje gutambagizwa Urwibutso n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yerekwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ingabo z’Abaransa zari mu kiswe “Operation turquoise”, zakingiye ikibaba abari bamaze gukora Jenoside guhungira muri Zaire y’icyo gihe, bakavuga ko izo ngabo zari zizi kugenzura ibijyanye n’amoko.
Yankurije Epiphanie warokokeye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu karere ka Rusizi yagize ati “Nageze ku Rusizi mpasanga ingabo z’ Abafaransa bambaza mu gifaransa ngo tu as tusti au Hutu, kuko narinzi agafaransa ndabasubiza ngo je suis tutsi, barambwira ngo Tutsi Nyarushishi Hutu Zaire, banyereka inzira nyuramo, nabonaga bazi ko umututsi agomba kujya Nyarushishi umuhutu akajya muri Zaire.”
Raporo yitiriwe Duclert yagaragaje ko Ubufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka asharira yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ku rundi ruhande ikavuga ko nta nyandiko yagaragaje ko iki gihugu cyagize ubufatanyacyaha muri iki cyaha.
Iyi raporo yashyikirijwe Perezida w’Uburansa hasigaye iminsi 11 ngo hibukwe Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza ko ubutegetsi bwa Mitterand bwafunze amaso ku bikorwa by’ubutegetsi bwari bwaramunzwe n’amacakubiri ahubwo bugakomeza kubutera inkunga, ikanatera utwatsi ibyo kuvuga ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvenal ariryo ryabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi ni nabyo byongeye gushimangirwa Perezida w’iyi Komisiyo ubwo yayigezaga kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inyandiko z’Ubufaransa bigaragara ko zishobora kuba zarirengagijwe nkana n’ubutegetsi bw’Ubufaransa by’umwihariko Perezida wa Repubulika Francosi Mitterand ndetse na minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Izo nyandiko zigaragaza neza ko hari umugambi wa jenoside, umugambi wo kwica abatutsi mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993 kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’isubiranamo ry’amoko.
Ni ingenzi rero gushimangira ko inyandiko z’Ubufaransa ziri mu bubiko zivuga neza ko habaye jenoside kandi ko iyo jenoside yakorewe abatutsi kandi ko ubwicanyi bwabayeho mu gihe cy’ibitero bya FPR ntaho buhuriye n’ibyabaye kuko bwakorewe ku butaka bwagenzurwaga na leta.
Ni ikintu cy’ingenzi rero kuko izo nyandiko zo ha mbere ari zo ubwazo zisenya burundu iyo mvugo za jenoside ebyiri ari yo mpamvu n’iyi raporo ari ingirakamaro kuko yerekana ukuri nyako ko jenoside yabayeho ari jenoside yakorewe abatutsi.
Umwe mu barokotse Jenoside mu gace karimo ingabo z’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko izi ngabo zabatereranye mu buryo bugaragara.
Iyi raporo igisohoka, Minisiteri y’ububanyi n’mahanga yasohoye itangazo rivuga ko yakiriwe neza ndetse igaragaza intambwe ikomeye mu kumva mu buryo bumwe uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tangazo ryahishuye ko hari raporo yateguwe na Guverinoma y’ u Rwanda kuva muri 2017 yitezweho kuzuza Raporo yitiriwe Duclert ku ruhare rw’uBufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri Me Gasominari Jean Baptiste ngo Raporo z’ibihugu byombi ni ingenzi cyane mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba binatanga icyizere cy’ubutabera ku bayirokotse ari nako ziharura umuhanda w’imibanire mishya y’ibihugu byombi.
Gasominari Jean Baptiste yagize ati “Ku rwego rw’amategeko raporo nka ziriya zitanga amakuru atarasanzwe azwi noneho y’ amakuru akifashishwa mu gukurikirana abakoze icyaha, maze abakorewe ibyaha bakabona ubutabera na bwa bwiyunge tuvuga bukaba bwaheraho buziraho kuko ubutabera nyakuri nibwo bujyana no kubabarira ndetse no gukira ibikomere.”
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, Perezida Paul Kagame yakomoje kuri Raporo y’impuguke yahsyizweho na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ndetse avuga n’igihe Raporo y’u Rwanda kuri iyi ngingo izahokera.
Yagize ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk’uko zakozwe n’abantu babishinzwe ku byerekeranye n’ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y’ibyabaye byukuri.”
Muri 2019 nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho Komisiyo y’abanyamateka, ngo bacukukumbure inyandiko zitandukanye ahagamijwe kumenya ukuri ku ruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari inyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame mu bihe no mu buryo butandukanye.
U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hitezwe indi raporo izarushaho kubigaragaza nyum y’iyitiriwe Mucyo yasohotse muri 2010.
Byatangiye kunugwanugwa ko Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi izasohoka mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Twageregeje kuvugisha Minisitiri w’ubutabera kuri iyi ngingo ariko ntibadukundira.
Bibaye ari ibyo iyi raporo yaba isohotse nyuma y’iminsi 12 u Rwanda rutangije iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe iy’Ubufaransa yasohotse habura iminsi 11 ngo hibukwe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi