Perezida Kagame yavuze igikenewe cyane kurusha ibindi!

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Mu butumwa  Perezida Paul Kagame yageneye abitabiriye inteko rusange ya 19 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda-UNIDO, yavuze ko umutungo mwinshi Afurika ifite, utuma abayituye hari inyungu zitari nke bawuvanamo.

Umukuru w’igihugu yavuze ariko ko igikenewe cyane kurusha ibindi, ari uko ubwo butunzi butangira ingano buvamo ibisubizo bifatika kandi  by’ingirakamaro ku baturage ba Afurika.

Perezida Kagame yasobanuye ko mbere ya byose ibi bivuze gushora imari mu bantu no mu bumenyi buteza imbere inganda.

Ubu butumwa abutanze mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo kuzageza tariki ya 3 mu kwezi gutaha, i Vienne muri Autriche hakoraniye inteko rusange ya 19 ya UNIDO, ariryo shami rya LONI ryita ku iterambere ry’inganda.

Ni inteko yitabiriwe mu buryo bubiri kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Hari abagiye ahabera iyi nama, hakaba n’abandi bazayikurikirana ku buryo bw’ikoranabuhanga bw’iya kure.

Iri shami UNIDO ryashinzwe mu Gushyingo 1966, icyicaro gikuru giherereye i Vienne muri Autriche

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years