Pep Guardiola agiye kongera guhurira mu kazi na Jurgen Kloop

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma y’ihangana rikomeye mu Budage, umudadage utoza Liverpool FC yo mu Bwongereza,Jurgan Kloop agiye kongera kujya ahangana n’umunya Esipanye Pep Guardiola yari yarataye mu Budage.

Ni nyuma y’uko byemejwe ku mugaragaro ko uyu Pep Guardiola wari warasezeye ikipe ye ya Buyern Munich yo mu budage,yamaze kumvikana na Mancherster City yo mu Bwongereza amasezerano y’imyaka itatu. Umutoza uri gutoza Mancherster City ubu Manuel Pellegrini, yitangarije ko agomba kuyisohokamo kuwa 30 Kamena ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye agaha Guardiola umwanya.

Abakunzi ba ruhago mu bwongereza batangiye kwibaza ku buryohe bazagira ubwo bazaba bibonera aba batoza bahangana.Si ubwa mbere ariko bazaba bahanganiye mu bwongereza kuko muri 2013 baje guhurira mu mugi wa Londre I Wembley ubwo bhataniraga igikombe cya UEFA Championsleague.Kuri iyo nshuro Guardiola na Buyern Munich batsinze Jurgen Kloop na Borussia Dortmund.

Jurgen Kloop
Pep Guadiola

Ihangana ry’aba batoza riryohera benshi kuko n’ubwo amakipe batozaga atanganyaga ibigwi,ntibyayabuzaga guhangana bikomeye dire ko ku bihe by abo umukino ukomeye mu budage wari uwa Buyern Munich na Borussia Dortmund,nyamara mbere yabo havugwaga na za Shalke04.

Ni ugutegereza tukareba niba koko shampiyona y’Abongereza izongera uburyohe nyuma yo kuzana ibi bihangange mu gutoza.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 8 years