Paul Kagame Yanenze Ibihugu bivuga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari

  • admin
  • 01/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umukandida w’Ishyaka FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa kabili yiyamamarije mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru

Paul Kagame yavuze ko amasomo y’amateka mabi na politike mbi yatumye abanyarwanda baba abantu bazima.

Muri Cyumba, uyu mukandida yumvikanye asa nk’uwamagana abamaze iminsi bumvikanisha ko mu Rwanda nta demokarasi ihari.

Paul Kagame yagarutse ku banenga amashyaka arimo PSD na PL ataratanze abakandida, ahubwo akiyemeza kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Bamwe mu batumva uko ishyaka runaka ryamamaza umukandida w’irindi, bavuga ko bene iryo shyaka ryagakwiye kwisenyera muri iryo rindi, rikavaho, aho kugira amashyaka menshi ariho ku izina.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka, PSD yari ihagarariwe na Jean Damascene Ntawukuliryayo ubu urimo kwamamaza Kagame, mu gihe PL yari ihagarariwe na Higiro Prosper.

Kuri iyi nshuro, usibye Green Party ifite umukandida Frank Habineza na PS-Imberakuri itaratanze umukandida ndetse ntinashyigikire Kagame, andi mashyaka umunani asigaye ari inyuma ya Kagame.

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira kuwa 14 Nyakanga, abayobozi b’ayo mashyaka baba bari mu mbaga imwamamaza ndetse bahawe umwanya basobanura impamvu babigenje batyo.

Mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ko ibyo FPR iharanira ari byo amashyaka yabo aharanira, ku buryo babona nta mpamvu yo gutanga undi mukandida mu gihe Kagame ahari.

Mu turere 29 twose amaze kwiyamamazamo, Kagame yagiye agaruka ku gushimira ayo mashyaka umunani, akavuga ko FPR yahereye kera ikorana bya hafi na yo.

Kuri iyi nshuro ubwo yari mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Cyumba, yagarutse kuri iyo mikoranire, abihuza no kuba abanyamahanga batabasha kumva ishingiro ryayo.

Yatangiye avuga ko abavuga ko bafite demokarasi usanga amatora yabo arangwa n’imivundo byarimba n’amaraso akameneka.

Yagize ati, “Abantu bamwe ntibashobora kubyumva, bumva amashyaka akwiye kuba arwanya ishyaka riri ku butegetsi”

“Abandi bamenyereye ko mu matora batwika, bica, barwana, natwe twarabigize, twari nk’abandi.”

Nyuma yo kwiyamamariza mu Murenge wa Cyumba, Kagame yakomereje mu Murenge wa Rutare na wo wo mu Karere ka Gicumbi. Asigaje kwiyamamariza mu Karere ka Gasabo gusa,

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/08/2017
  • Hashize 7 years