Paul Kagame n’Umuryango we batoye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/07/2024
  • Hashize 5 months
Image

Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yatoye mu matora ahatanyemo kongera kuyobora u Rwanda n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.

Perezida Paul Kagame, yari aherekejwe na Madamu we Jeannette Kagame n’abana be bakaba batoreye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo , ku Ishuri rya SOS Kinyinya, riherereye mu Kagari ka Gacuriro.

Paul Kagame akigera ku kuri iyo site y’itora yasuhuje abaturage bari bategereje gutora maze yinjira mu cyumba cy’itora atanga ibyangomba bisabwa hanyuma ahabwa n’impapuro z’itora ajya mu bwihugiko aratora. Ni ko byagenze no kuri madame Jeannette Kagame wari umuherekeje.

Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza w’Ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma Saa yine.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragarije mu bikorwa byo kwiyamamaza ko yizeye gutsinda aya matora.

Yabishingiye ku bwitabire, bw’abamushyigikiye kuri site zitandukanye, bwari hejuru.
Dr Habineza na we, nk’uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mpayimana watoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iraba itangaza iby’ibanze byavuye mu matora.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/07/2024
  • Hashize 5 months