Pasiteri yikomye Abahanzi bafashije Museveni mu matora
- 14/04/2016
- Hashize 9 years
Nyuma y’imvururu zakomeje kuranga amatora muri Uganda ndetse na nyuma y’aho umukuru w’Igihugu amenyekaniye ntago iki gihugu cyatuje na rimwe ahubwo bamwe mu batsinzwe amatora bakomeje guteza umutekano muke bigera n’aho abahanzi bagiye bafatanya na Museveni bamwamamaza bibasiriwe cyane ndetse bamwe bakajya baterwa ubwoba bw’uko bazagirirwa nabi.
Pasiteri Happy David Ngabo ni umwe mu bakozi b’Imana bazwi cyane muri Uganda ndetse bakunzwe n’abantu batari bakeya, Uyu Pastor Happy David Ngabo rero yikomye abahanzi bafashije Museveni ndetse anavuga ko badakwiye kuzingera kubeshya abaturage a Uganda ngo ni abahanzi kandi ari abanye Politiki aha akaba yari mu masengesho y’icyumweru ari guhuza abagize ishyaka rya FDC riyobowe na Dr Kizza Besigye ari nawe wihishe inyuma y’imyivumbagatanyo iri kubera muri iki gihugu cya Uganda.
Pasiteri Happy David Ngabo/Photo:Howwe.biz
Pasiteri Happy David Ngabo ni umwe mu ba pasiteri bavuga rikijyana muri iki gihugu cyane ko akurikirwa n’umuare munini w’abayoboke cyane ko bizera ubuhanuzi bwe.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw