Pasiteri yaremeye inka umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 months
Image

Pasiteri Ramjaane Joshua Niyoyita wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda, yaremeye inka umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina rya ‘Inzahuke’.

Ramjaane amaze imyaka igera ku munani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ivugabutumwa n’ubugiraneza, amaze iminsi i Kigali mu bikorwa byo gufasha binyuze mu Muryango wa The Ramjaane Joshua Foundation yashinze.

Nk’umuntu wahoze ari umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru nyuma yagera muri Amerika akiyegurira Imana no kuyikorera, avuga ko yakundaga uburyo Pasiteri Niyonshuti watabarutse muri Kamena 2023, yakoragamo ivugabutumwa yibanda ku bafite ibibazo by’umwihariko abana bo ku muhanda.

Ubwo yatabarukaga, Pasiteri Niyonshuti yari afite abana bagera kuri 30 yakuye ku muhanda, abashyira mu rugo rwe ariko anafite n’abo yitagaho bari hirya no hino.

Kuri uyu wa Kabiri, Pasiteri Ramjaane, yasuye Uwanyana Assia, umugore wa Pasiteri Niyonshuti, kugira ngo amenye imibereho ye nyuma yo kubura umugabo yakundaga, ariko anarebe icyo yamufasha nk’umuntu wasigaranye inshingano zo kwita kuri abo bana.

Yabwiye RBA ko nk’umuntu wakundaga imirimo Imana yakoreshaga Pasiteri Niyonshuti, yumva hari icyo amugomba kirimo gufasha umugore we kusa ikivi cyo gufasha abana.

Ati “Nk’umuntu wagiriwe ubuntu, hari icyo nakora tugafasha bariya bana Pasiteri Théogène yareraga, akabafasha. Rero binyuze muri The Ramjaane Joshua Foundation, tuzajya tubagenera ibikoresho ariko nifuje no guha inka, umugore we nk’ikimenyetso cy’urukundo no kumushimira.”

Uwanyana Assia yashimiye Ramjaane avuga ko ari Imana yamukoresheje nk’uko isanzwe ikoresha abandi bantu bakamufasha.

Yavuze ko kuri ubu afite abana bagera muri 20 barimo abana be bane, afasha mu buzima bwa buri munsi, aho abamenyera amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi byo mu buzima bwa buri munsi.

Pasiteri Ramjaane Joshua afite ibindi bikorwa byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye abinyujije muri The Ramjaane Joshua Foundation.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 months