Pasiteri yagaburiye abayoboke be Inyongoro bazinywesha inzoga z’amoko atandukanye

  • admin
  • 16/11/2019
  • Hashize 4 years

Pasiteri wo mu itorero ryitwa Rabboni Centre Ministries ryo muri Afurika y’epfo, Lesego Daniel, yagaburiye abakirisitu be udusimba bita nyiramuhuha abana (inyongoro) ndetse bazinywesha inzoga z’amoko yose ababwira ko ari ifunguro ryera rikiza ibyaha.

Ashimangira icyo gikorwa gitangaje,Pasitori Daniel yavuze ko Imana yahaye umuntu buri kimwe cyose kuri iyi si ngo kibe ifunguro ndetse n’iryo fuguro iyo arisengeye rihinduka umubiri wa Yesu Kirisitu, bityo ko agomba kurikoresha nk’ifunguro ryera.

Iyi nkuru ya Faceofmalawi ikomeza ivuga ko abayoboke b’iryo torero bategetswe kurya nyiramuhuha bana (inyongoro) bakazinywesha inzoga ndetse n’ibindi binyobwa bisindisha muri uwo muhango w’amasengesho.

Itorero ryashyize amafoto y’abantu bari kurya iryo funguro ku rukuta rwa Facebook rwaryo ndetse n’itangazo ribyemeza.

Hari aho muri iryo tangazohagiraga hati “Ni ukuri ibi bitangaza byagenze neza mu itorero rya Rabboni centre ministries kuri uyu munsi.Data yatwigishije ko buri kintu gishobora kuba umubiri n’amaraso y’umukiza wacu Yesu Kirisitu.Nti dushobora kuvangura ibyo turya kuko Imana yaduhaye buri kimwe cyose kiba ku isi kinagenda,ngo kitubere icyo kurya nk’uko yaduhaye ibimera ngo bibe ibyo turya”.

Hakomeza havuga ko abana b’Imana batazacirirwa urubanza n’ibyo bariye cyangwa banyweye ndetse n’ibigendanye n’ibyo amadini yigisha kubera ko ibyo bintu ari umwijima waje mu bantu bityo ngo ukuri kwaraje kandi ni umubiri wa Kirisitu.

JPEG - 185.1 kb
Abakirisutu baryaga inyongoro bazisomeza inzoga


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/11/2019
  • Hashize 4 years