Pasiteri yabwiye abakirisitu ko we n’umugorewe,basambanye n’abakirisitu babo bakababyaraho abana

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years

Umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Joshua Iginla wo mu itorero rya Champions Royal Assembly,Mu mpera z’icyumweru gishize yabwiye abakirisitu be ko we n’umugore we bakoze ubusambanyi buri umwe akabyara umwana hanze.

Ku Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, nibwo uyu mupasiteri yahamirije abakirisitu be ko mu myaka 5 ishize umugorewe yasambanye n’umwe mu bakirisitu bo mw’itorero ayoboye amutera inda birangira abyaye umwana w’uwo mukirisitu.

Nyuma y’uko ibyo bibaye ngo yahisemo kwinumira kubera ko atashakaga kwiteza abantu kuko we n’umugore we babaseka,ahitamo kuruca ararumira.

Mu kwihimura,ngo umwaka ushize Pasiteri nawe yafashe umwanzuro wogusambanya umwe mu bakobwa bo mu itorero rye birangira amuteye inda amubyarira umwana.

Ariko ngo icyamutangaje ni uko umugore we byamubabaje yiyibagiza ko nawe yabikoze mu myaka itanu ishize.

Kugeza ubu biravugwa ko aba bombi bashaka gutandukana.

Pasiteri Joshua n’umugore we bamaranye imyaka 20 bashyingiranwe byemewe n’amategeko ariko birengagije iby’uko ari abakozi b’Imana bijandika mu cyaha cy’ubusambanyi bose.

Birazwi ko abapasiteri bakunze gutera inda abakobwa basengera mu matorero yabo bityo ibi si ibintu bishya by’uko pasiteri yagaragaraho iyi ngeso itari nziza na gato.

Gusa ikintu cyavugwa ko ari gishya kandi gitangaje ni uko n’umugore w’umukozi w’Imana nawe yasamabanywa n’umukirisitu bikarangira atewe inda kandi byari bizwi ko abagore b’abapasiteri bagerageza kwihangana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years